skol

Amerika yakomoreye Hongrie gukomeza kugura ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya

Yanditswe: Saturday 08, Nov 2025

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye uburenganzira Hongrie bwo gukomeza kugura ibikomoka kuri peteroli na gaz bituruka mu Burusiya mu gihe cy’umwaka umwe.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi muri White House wavuze ko ubu bwumvikane bwagezweho nyuma y’inama yahuje abayobozi b’ibi bihugu ku mpande zombi yabaye ku wa 7 Ugushyingo 2025.

Muri uku kwezi Trump yashyiriyeho ibihano ibigo byo mu Burusiya bicuruza ibikomoka kuri peteroli birimo Lukoil na Rosnelt kubera intambara igihugu cyabo cyashoye muri Ukraine ndetse ibyo bihano byarebaga n’ibihugu byayiguraga mu Burusiya.

Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira, Hongrie yakomeje gukoresha ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya.

Ubwo Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orbán yahuraga na Donald Trump yamusabye ko yamufasha akamureka agakomeza gukoresha ibi bikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya kubera ko bifitiye akamaro gakomeye igihugu cye kuko babihagaritse ubukungu bw’igihugu bushobora guhungabana.

Trump yemeye ubu busabe bwa mugenzi we kubera ko iki gihugu kidakora ku nyanja, kidashobora kubona ahandi cyayikura.

Hongrie kandi yumvikanye na Amerika ko igiye kuzajya iyigurira ibikomoka kuri gaz bifite agaciro ka miliyoni 600$.

Imibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, yerekana ko Hongrie ikoresha ibikomoka kuri gaz bituruka mu Burusiya bigera kuri 74% n’ibikomoka kuri peteroli bigera kuri 86% bituruka muri iki gihugu.

IMF igaragaza ko mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi ufashe umwanzuro wo guhagarika gukoresha ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri Hongrie kubera ko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wahita ugabanukaho 4%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa