Amerika yamaganiye kure u Bufaransa bushaka kwemeza Palestine nk’igihugu
Yanditswe: Friday 25, Jul 2025
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko igihugu cyabo cyamaganye u Bufaransa bushaka kwemera Palestine nk’igihugu.
Ni nyuma y’uko Amerika itangaje ko itazigera initabira inama ya Loni, aho ibihungu binyamuryango byayo bizaba birebera hamwe uko hakwemezwa ibihugu bibiri kimwe kikaba Palestine ikindi kikaba Israel.
Ni uburyo buzaba bugamije guca burundu amakimbirane akunze kuranga izi mpande zombi, bigateza umutekano muke mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Bu butumwa yanyukije kuri X ku wa 24 Nyakanga 2025, Rubio yanenze umwanzuro wa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wo kwemera Palestine nk’igihugu, agaragaza ko ari icyemezo gihugukiwe.
Mbere Macron yari yavuze ko ari kunoza icyemezo cy’u Bufaransa cyo kwemera Palestine nk’igihugu cyemewe na Loni. Yavuze ko icyo gitekerezo azagitanga mu Nteko Rusange ya Loni iteganyijwe kuba muri Nzeri 2025.
Anyuze kuri X Macron yarakomeje ati “Mu buryo bwo guharanira amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati, nanzuye ko u Bufaransa buzemeza Leta ya Palestine.”
I Washington iki cyemezo bahise bacyamaganira kure, ndetse Rubio avuga ko cyakuhukiwe, ko cyafashwe hatabanje gutekerezwa ingaruka zacyo.
Na we yahise yandika kuri X ati “Ni igitekerezo gishyigikira Hamas gusa, ndetse gisubiza inyuma intambwe iganisha ku maboko.”
Kugeza ubu Palestine ntabwo iremerwa nk’igihugu nubwo yo ifite inzego zayo. Ibihugu birenga 142 mu 193 bibarizwa muri Loni byamaze kugaragaza umugambi wabyo wo kwemeza Palestine nk’igihugu.
Nubwo bimeze gutyo ariko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bivuga rikumvikana nka Amerika, u Bwongereza, u Budage bwarinangiye kugeza uyu munsi.
U Bufaransa bwiyunze ku bihugu nka Norvège, Irlande na Espagne na byo muri Gicurasi 2025 byemeje ko byatangiye kureba uko byakwemeza Palestine nk’igihugu.
Icyemezo cy’u Bufaransa kandi cyamaganiwe kure na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu wavuze ko ari ugutera icyuhagiro iterabwoba no guteza ibibazo bitandukanye binyuze mu gushyiraho indi nshuti y’akadasohoka ya Iran.
Iki ni icyemezo u Bufaransa bufashe nyuma y’imyaka hafi ibiri Israel ihanganye n’Umutwe wa Hamas. Uyu mutwe wagabye igitero kuri Israel ku wa 07 Ukwakira 2023, hapfa abagera ku 1200 abandi barenga 200 barashimutwa.
Israel na yo yahise igaba ibitero simusiga kuri Hamas, kugeza ubu abarenga ibihumbi 60 bo muri Palestine bamaze kwicwa ndetse abarenga ibihumbi 140 bamaze gukomerekera muri ibi bitero.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio yavuze ko igihugu cyabo kidashyigikiye na busa ko Palestine yemerwa na Loni nk’igihugu



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *