Amerika yannyeze u Bwongereza bwitesheje gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 07, Aug 2025
Umuyobozi ushinzwe imipaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tom Homan yatangaje ko impamvu u Bwongereza bwananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, ari uko butayobowe n’umuntu nka Perezida Donald Trump.
Ni ingingo yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri White House ku wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’aho u Rwanda rutangaje ko rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ibihugu byombi byasinye amasezerano muri Kamena.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Homan yavuze ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo yohereze itsinda rya mbere ry’abimukira mu Rwanda, nubwo atatangaje itariki bizakorwaho.
Uyu mugabo yabajijwe icyo atekereza cyatumye u Bwongereza bunanirwa kubahiriza amasezerano bwari bufitanye n’u Rwanda ku bijyanye n’abimukira, none Amerika yinjiye muri iyi gahunda nyuma ikiba igiye kuyishyira mu bikorwa.
Homan ati “Ntabwo bafite Perezida Trump mu mwanya wo kugena uko ibintu bikorwa”.
Umushinga wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko, wahagaritswe mu 2024 ubwo ishyaka ry’Abakozi [Labor Party] ryajyaga ku butegetsi, rivuga ko amasezerano yasinywe hagati y’iki gihugu n’u Rwanda atakemura ikibazo cy’abimukira biyongera buri munsi.
Kugeza uyu munsi Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer anengwa kuba yaratesheje agaciro iyi gahunda, nta bundi buryo afite bwo gukumira abimukira.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *