skol

Amerika yarekuye imitungo ya Venezuela yari yarafatiriye

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodriguez, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarekuye imitungo irimo n’amafaranga ya Venezuela yari yarafatiriwe.

Ibi Perezida Delcy Rodriguez yabitangaje ku wa 27 Mutarama 2026, agaragaza ko ayo mafaranga azakoreshwa mu kugura ibikoresho byo kwa muganga, ahanini bizajya bigurwa muri Amerika.

Ati “Tugiye gufungura umutungo wa Venezuela wagenewe Abanya-Venezuela, ndetse ibi bizadufasha gushora imari mu bintu byinshi bitandukanye birimo ibikoresho byo kwa muganga.”

Uyu muyobozi ntiyavuze umutungo warekuwe uko ungana ariko mu 2022, Nicolás Maduro wahoze ayobora Venezuela, yagaragaje ko ifite umutungo wafatiriwe mu bindi bihugu ugera kuri miliyari 30$, harimo peteroli yafashwe na Amerika ndetse na zahabu zafatiriwe n’u Bwongereza.

Venezuela ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gifite ububiko bunini bw’ibikomoka kuri peteroli kuko kibarirwa ko gifite nibura utungunguru miliyari 300 twa peteroli.

Mu 1976 Venezuela yashyizeho itegeko rigena ko ibikorwa byo gucukura peteroli bigenzurwa leta, ababikoraga icyo gihe bagumye kubikora ariko ibikorwa by’ubucukuzi byose bigenwa na leta.

Mu 2007 iki gihugu cyahinduye iryo tegeko ibikorwa byose byo gucukura biharirwa leta ndetse rivuga ko kugira ngo ikigo cyemererwe gucukura ari uko imigabane myinshi yacyo ari iy’Abanya-Venezuela.

Ibi byatumye ibigo byinshi birimo n’ibyo muri Amerika bihagarika ibikorwa byabyo burundu, ibyo Perezida wa Amerika, Donald Trump, ashingiraho avuga ko Venezuela yibye ibikorwaremezo by’Abanyamerika bakorerega muri Venezuela.

Uku kwirukana ibigo by’Abanyamerika no gushinjwa gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi no gucuruza ibiyobyabwenge nibyo byatumye imitungo ya Venezuela ifatirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa