skol

Amerika yasabye Leta ya Congo na AFC/M23 kubahiriza ibyo bemeye

Yanditswe: Saturday 01, Nov 2025

featured-image

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Leta ya Congo n’ihuriro AFC/M23 bageze ku ntambwe ishimishije mu rugendo ruganisha ku mahoro, ko ariko buri wese agomba kubahiriza ibyo yiyemeje mu biganiro by’i Doha muri Qatar.

Ni ibyatangajwe n’Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, mu butumwa yanditse kuri X kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025.

Massad Boulos yanditse ko DRC na AFC/M23 bageze ku ntambwe ishimishije binyuze mu biganiro by’amahoro bya Doha, bigaragaza ukwiyemeza guhuriweho mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Yavuze ko hamaze igihe hagaragara ibikorwa byo kutubahiriza agahenge hagati ya DRC na M23, ibishobora gusubiza inyuma ibyo bamaze kugeraho.

Ati: “Buri wese agomba kubahiriza ibyo yiyemeje i Doha, birimo no gukomeza agahenge no kwitabira ibikorwa byo gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge mu rwego rwo kongera kubaka icyizere no kugabanya ubushyamirane ku kibuga.”

Ibiganiro hagati ya leta ya Congo na AFC/ M23 birakomeje i Doha ku buhuza bwa Qatar, ndetse Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo Gihugu yatangaje ko mu cyumweru gitaha AFC/M23 na Leta ya Congo bazasinya andi mahame abaganisha ku masezerano.

Kugeza ubu mu biganiro bya Doha, impande zombi zimaze gusinya amasezerano atandukanye arimo ay’amahane ngenderwaho, amasezerano yo guherekanya imfungwa ndetse n’ayo gushyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Ku kibuga aya masezerano iyubahirizwa ryayo rirakemangwa, ahanini ko nta cyumweru gishira AFC/M23 idasohoye itangazo ivuga ko ingabo za DRC n’abo bafatanyije bari kugaba ibitero by’indege z’intambara, drones n’imbunda nini mu bice igenzura ndetse n’ibituwe cyane.

Ku masezerano yo guhererekanya imfungwa, AFC/ M23 ivuga ko Leta ya Congo nta muntu nuwe wayo yari yarekure, mu gihe yo yarekuye abasirikare barenga 1300 bari mu bice igenzura.

Ubu ikigezweho ni ifungurwa ry’Ikibuga cy’indege i Goma, nyuma y’uko mu nama yiga ku mutekano w’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko iki kibuga cy’indege kizafungurwa mu byumweru bike biri imbere, kugira ngo kijye cyifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi.

Ku ruhande rwa AFC/M23, batangaje ko ibyo gufungura icyo kibuga cy’indege bikwiye kuganirwaho mu biganiro by’i Doha bibahuza na Leta ya Congo ku buhuza bwa Qatar, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa