Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye nudasaba Iran guhagarika ibikorwa byo gufunga Umuyoboro wa Hormuz unyuramo ubwato bwinshi butwara ibikomoka kuri peteroli, uzafatwa nk’utagira akamaro.
Amerika na Israel byashoje intambara kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare 2026, na yo ihitamo gufunga uyu muyoboro nk’uburyo bwo kubiteza umuryango mpuzamahanga kugira ngo ubishyireho igitutu, bihagarike kurasa i Tehran.
Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ingabo z’Abanyamerika zigiye kujya ziyobora ubwato bunyura muri Hormuz kugira ngo butaraswa n’ingabo za Iran, binyuze mu bikorwa yise ‘Project Freedom’ ariko yatangaje ko bigiye guhagarara nyuma y’umunsi bitangiye kugira ngo ibiganiro by’amahoro bigende neza.
Ingabo za Iran zigambye kurasa ubwato bwinshi bwagerageje kurenga umurongo ntarengwa zashyizeho muri Hormuz n’ahandi mu kigobe cya Perse, ziburira Abanyamerika ko nibagerageza kuvogera igice ziri kugenzura, ko na bo bazaraswa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko Loni ikwiye gusaba Iran kureka kurasa ku bwato bwikoreye ibikomoka kuri peteroli n’ubundi bw’ubucuruzi, gutegura ibisasu ingabo zayo zateze mu mazi kandi ntizitambike ibikorwa by’ubutabazi.
Rubio yagize ati "Turi gusaba Loni guhamagarira Iran guhagarika guturitsa ubwato, gutegura ibisasu no kwemera ko habaho ibikorwa by’ubutabazi. Niba umuryango mpuzamahanga udashobora gukora ibi, ngo ukemure ikibazo nta guca ku ruhande, ubwo sinzi icyo Loni yaba imaze."
Kuva muri Mata 2026, Amerika na Iran biri mu biganiro by’amahoro biyoborwa na Pakistan, nyuma yo kwemeranya ku gahenge. Trump yatangaje ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu biganiro biganisha ku masezerano y’amahoro.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *