skol
fortebet

Amerika yatangaje ko igiye kongera kurasa kuri Iran byeruye

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Sunday 31, May 2026

Amerika yatangaje ko igiye kongera kurasa kuri Iran byeruye

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Intambara wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko biteguye kongera gutangiza ibitero byeruye kuri Iran mu gihe amasezerano yo guhagarika intambara imaze amezi atatu ihanganishije ibi bihugu yaba atagezweho.

Yabitangaje kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026 nyuma y’aho ibiganiro bihuza Amerika na Iran byakomeje kuzamo birantega bijyanye n’uko buri ruhande rusaba ibyo urundi rutemera.

Pete Hegseth yari mu nama izwi nka ‘Shangri-La Dialogue’ ibera muri Singapore, ihuza abayobozi b’ingabo bo mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo muri Aziya.

Pete Hegseth ati “Dufite ubushobozi buhagije bwo kongera gutangira intambara bibnye ngombwa. Ububiko bw’intwaro buruzuye, haba hariya ndetse no mu Isi hose. Turi mu mwanya mwiza.”

Hegseth yavuze ko Amerika itateye umugongo abo mu bice bya Asie-Pacifique kabone nubwo iri mu ntambara na Iran.

Ati “Twakora ibintu bibiri mu gihe kimwe. Turi kwihutisha ikorwa ry’intwaro ku buryo twakora izikubye izo dufite inshuro ebyiri, eshatu cyangwa enye kugira ngo ibikorwa byacu bitandukanye ku Isi bigende neza.”

Uyu muyobozi yavuze ko Donald Trump yakomeje kwihangana kugira ngo hagerwe ku masezerano azatuma Iran itagira intwaro kirimbuzi.

Intambara ya Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Ku ikubitiro yahitanye abayobozi bakuru ba Iran barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga wayo, Ali Khamenei, Iran na yo yirwanaho inafunga inzira ya Hormuz, ibyatumye ubukungu bw’Isi buzahara kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli bihagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa