skol
fortebet

Amerika yatangaje ko ishobora kugabanya ingabo zayo ziri i Burayi

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 09, Apr 2025

Amerika yatangaje ko ishobora kugabanya ingabo zayo ziri i Burayi

Sponsored Ad

skol

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishobora gucyura ingabo zazo zirenga ibihumbi 10 ziri mu burasirazuba bw’umugabane w’u Burayi.

Ni mu gihe Perezida Donald Trump akomeje ibiganiro bigamije guhagarika intambara imaze imyaka itatu hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Kimwe mu byo u Burusiya bwifuza ni uko abasirikare b’Abanyamerika bakorera hafi yabwo bahakurwa.

Mu 2022, ubwo intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangiraga, Joe Biden wayoboraga Amerika yohereje ingabo ibihumbi 20 mu burasirazuba bw’uyu mugabane, ziyongera ku zindi zari zihasanzwe.

Ku wa 8 Mata 2025, ikinyamakuru NBC cyo muri Amerika cyatangaje ko cyahawe amakuru n’abayobozi bo muri iki gihugu n’i Burayi ko izi ngabo zigiye kugabanywa.

Ingabo za Amerika zishobora gucyurwa ni iziri by’umwihariko muri Pologne ndetse na Romania, nk’uko aba bayobozi babisobanuye.

Abayobozi b’i Burayi bagaragaza ko ibiri kuba byatumye muri NATO bagira impungenge z’uko Amerika ishaka kuva muri uyu muryango mu gihe batekereza ko u Burusiya bushaka kuwuhungabanya.

Mu ntangiriro za 2025, ingabo za Amerika 84.000 zakoreraga mu bihugu by’i Burayi birimo u Budage, Pologne, Romania, Estonia na Lithuania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa