Amerika yatangaje ko yaba igiye kureka kuba umuhuza wa Ukraine n’u Burusiya
Yanditswe: Friday 18, Apr 2025

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishobora kureka kuba umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe umusaruro wakomeza kubura hagati y’impande zihanganye.
Kuri uyu wa Gatanu, Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio, yavuze ko Perezida Donald Trump ashobora guhagarika umuhate yashyiraga mu guhuza impande zombi mu minsi mike, niba nta ntambwe igaragara iri guterwa mu biganiro biri kubera i Paris hagati y’Amerika, Ukraine n’u Burayi.
Rubio yagize ati: “Ntabwo tuzakomeza iki gikorwa mu byumweru n’amezi. Amerika ifite ibindi byihutirwa byo kwibandaho.”
BBC yatangaje ko ibyo bibaye nyuma y’uko u Burusiya bwanze gahunda ya Amerika yo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 30, ndetse bukongera kugaba ibitero ku Mijyi ya Ukraine nka Kharkiv na Sumy.
Perezida Trump nubwo akigaragaza ko akomeje gushaka amahoro yagaragaje ko atakigira ubushake bwo gushyigikira Ukraine mu buryo bukomeye, ndetse yigeze kuvuga ko Perezida Zelensky akwiye gushimira ubufasha bwahawe Igihugu cye .
Amagambo ya Rubio kandi aje nyuma y’amasaha make Ukraine ifashe iya mbere mu gusinya amasezerano y’amabuye y’agaciro na Amerika agamije gushyiraho ikigega cy’ishoramari cyo gushyigikira kwiyubaka kwa Ukraine.
Nyuma y’ibiganiro by’i Paris ejo ku wa 17 Mata bijyanye no guhagarika intambara muri Ukraine, Rubio yabwiye abanyamakuru ko bigomba gukorwa vuba bishoboka byakwanga bakabivamo.
Yagize ati: “Niba bidakozwe tuzikomereza.”
Yavuze ko ko amasezerano y’amahoro ashobora kuzagorana mu gihe Trump yari yaravuze mbere y’uko arahirira kuba Perezida ko intambara azayihagarika mu masaha 24 gusa.
Ibitero by’u Burusiya na byo bikomeje kwiyongera ndetse Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, mu nyandiko yanditse kuri X, yavuze ko u Burusiya bwagabye ibitero bya misile byahitanye abantu babiri.
Umwanya wa Amerika nk’umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya wari ushingiye ku ntego yo kugarura amahoro mu Karere ariko Perezida Trump yakunze gukangisha u Burusiya ibihano biremereye mu gihe butabyubahiriza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *