skol

Amerika yatangiye iperereza kuri Nike ivugwaho ivangura rikorerwa abakozi b’abazungu

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije iperereza kuri sosiyete ya Nike, nyuma y’ibirego bivuga ko yitwikira politiki y’ubwuzuzanye igarakorera ivangura abakozi b’abazungu.

Komisiyo Ishinzwe Uburinganire ku Murimo [EEOC] iri gusuzuma niba Nike yaribasiye abakozi b’abazungu mu bikorwa byayo byo kugabanya abakozi, cyangwa niba itarabafashije uko bikwiye muri gahunda zayo z’ubujyanama no kongererwa ubushobozi.

Iki kibazo cyafashe indi ntera ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo iyi Komisiyo yitabazaga inkiko, ishinja Nike kwanga gutanga amakuru y’ingenzi ajyanye n’abakozi bayo n’izindi gahunda z’imbere mu kigo.

Iyi Komisiyo yavuze ko ikeneye ayo makuru kugira ngo imenye niba hari amategeko yaba atarubahirijwe.

Nike yahakanye ibivugwa, aho umuvugizi wayo yatangaje ko iyi sosiyete iri gukorana neza n’abari gukora iperereza, kandi ko yamaze gutanga inyandiko zitagira ingano yasabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa