Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kugurisha peteroli ya Venezuela, aho mu cyiciro cya mbere cy’iyashyizwe ku isoko yakuyemo miliyoni 500$.
Ni amakuru yatangajwe na CNN, ivuga ko iyakesha umwe mu bayobozi ba Amerika. Uretse iyi peteroli ya Venezuela Amerika yagejeje ku isoko mpuzamahanga, byitezwe ko mu minsi iri imbere izagurisha n’indi.
Kuba Donald Trump yatangiye kugurisha peteroli ya Venezuela ntabwo ari ibintu byatunguranye kuko ubwo Ingabo z’igihugu cye zari zimaze gukura ku butegetsi Nicolas Maduro, yavuze ko iki gihugu kizacungwa na Amerika, peteroli yacyo igakoreshwa mu nyungu z’abaturage, mu gihe indi izagurishwa kugira ngo Abanyamerika biyishyure.
Yavuze kandi ko Abanyamerika biteguye gushora miliyari 100$ mu bikorwa byo kuvugurura ibikorwaremezo bijyanye n’ubucukuzi bwa peteroli muri Venezuela.
Venezuela ni kimwe mu bihugu bifite peteroli nyinshi kuko bibarwa ko yihariye 17% by’iboneka ku Isi hose.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *