skol

Amerika yateguje Afurika y’Epfo kuyifatira ingamba zikomeye

Yanditswe: Friday 19, Dec 2025

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Leta ya Afurika y’Epfo gufunga abakozi bazo bari mu bikorwa byo gufasha Abanya-Afurika y’Epfo bakomoka i Burayi kubona ubuhungiro, ziyiteguza ko zishobora kuyifatira ingamba zikomeye.

Uyu mwuka mubi wongeye gututumba hagati y’impande zombi ukomoka ku mukwabu uherutse gukorwa n’abashinzwe umutekano muri Afurika y’Epfo, wafatiwemo Abanya-Kenya barindwi bakoreraga muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yatangaje ko aba Banya-Kenya binjiye muri iki gihugu bafite visa y’ubukerarugendo, aho gukora ubukerarugendo batangira gufasha abantu kubona ubuhungiro muri Amerika.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko aba Banya-Kenya batawe muri yombi, basubizwa iwabo kandi ko bahawe igihano cyo kumara imyaka itanu badakandagira ku butaka bwa Afurika y’Epfo kubera gukoresha nabi visa bahawe.

Ku wa 18 Ukuboza, Ambasade ya Amerika muri Afurika y’Epfo yatangaje uyu mukwabu wafatiwemo Abanyamerika bari mu gikorwa cyo gufasha aba Banya-Afurika y’Epfo bazwi nka Afrikaners, kandi ko amakuru ya pasiporo zabo yashyizwe mu ruhame.

Iyi Ambasade yatangaje ko gushyira mu ruhame amakuru ya pasiporo z’aba bakozi b’Abanyamerika ari uburyo bwo kubahohotera no kubatera ubwoba, bityo ko Amerika idashobora kwihanganira iyi myitwarire.

Iti “Amerika ntizihanganira imyitwarire nk’iyi igamije guhohotera abakozi bayo cyangwa se abaturage bayo bakorera mu mahanga byemewe kandi mu buryo butanga amahoro. Gushyira hanze amakuru yabo bwite abaranga bibashyira mu kaga.”

Amerika yasabye Leta ya Afurika y’Epfo gukurikirana abataye muri yombi abakozi b’Abanyamerika, kandi ko nitabikora, bizayigiraho ingaruka zikomeye.

Yagize iti “Leta ya Afurika y’Epfo ninanirwa gukurikirana ababigizemo uruhare bizagira ingaruka zikomeye. Turayisaba gufata ingamba zihutirwa kugira ngo isubize ibintu ku murongo, inakurikirana ababigizemo uruhare.”

Leta ya Afurika y’Epfo yasubije ko ibyakozwe muri uyu mukwabu byose bishingiye ku mategeko yayo, ihakana no gushyira hanze amakuru bwite ya pasiporo z’abakozi ba Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa