Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zavuye burundu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ku mpamvu zirimo ko iri shami ryitwaye nabi mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, kunanirwa kuvugurura imikorere idahwitse no kuba rikomeje kuganzwa na politiki y’ibihugu birigize.
Ibi bikubiye mu itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze n’Umunyamabanga wa Minisiteri y’Ubuzima ya Amerika, Robert F. Kennedy Jr. hamwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ku wa 22 Mutarama 2026.
Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yarahirira manda ya Kabiri nk’Umukuru w’Igihugu ku wa 20 Mutarama 2025, yahise yemeza ko agiye gukura igihugu cye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), ahagarika kuritera inkunga ndetse anakura abakozi ba Amerika bose muri iri shami.
Muri iri tangazo, basobanuye ko nyuma yo kuva muri OMS, Amerika izakomeza gukorana na yo gaK e cyane kugirango amasezerano y’imikoranire bari bafitanye agere ku musozo.
Amerika yavuze ko nubwo iri mu bashinze Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ariko ko iri shami ryatinze gutangaza ko hari ikibazo rusange cy’icyorezo cya COVID-19, ndetse nyuma y’icyorezo ntiyagaragaza impinduka zifatika zo guhangana n’ingaruka za politiki.
Bati’’ Nyuma y’icyorezo, OMS ntiyagaragaje impinduka zifatika zo guhangana n’ingaruka za politiki, ibi byongeye gushimangira impungenge ko politiki yashyizwe imbere kurusha ibindi bikorwa birimo iby’ubuzima rusange, bituma icyizere cy’Isi kigabanyuka.’’
Amerika yavuze ko izakomeza kuyobora ibikorwa by’ubuzima ku Isi binyuze mu bufatanye n’ibindi bihugu, abikorera ku giti cyabo, imiryango itari iya Leta n’imiryango ishingiye ku myemerere. Ivuga ko ubu ubufatanye buzibanda ku gushakira ibisubizo ibibazo byihutirwa mu buzima no guhanga ibishya mu buzima.
Amakuru avuga ko kuva iri tangazo rishyizwe hanze, ibendera rya Amerika ryururukijwe mu madendera y’ibihugu binyamuryango ku cyicaro cya OMS, i Genève mu Busuwisi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *