skol

Amerika yishe umusirikare wa Iran washakaga kwica Donald Trump

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyishe umuyobozi wari uyoboye umutwe w’ingabo za Iran zari ziri gutegura umugambi wo kwica Perezida Donald Trump.

Ibi byatangajwe ku wa 4 Werurwe 2026, ubwo Minisiteri y’Intambara ya Amerika yatangazaga ko uyu mugambi wo kwica Trump watangiye gucurwa ubwo Amerika na Israel byafatanyaga mu kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.

Minisitiri w’Intambara wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko bamenye uyu mugambi mbere bakawuburizamo.

Ati “Umuyobozi wari uri gutegura kwica perezida Trump yahizwe ndetse aricwa. Iran yagerageje kwica perezida Trump ariko birangiye Trump ari we usetse bwa nyuma.”

Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yiciwe mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri Iran kuva ku wa 28 Gashyantare 2026 n’ubu bikiyigabwaho.

Nyuma y’ibyo bitero, Iran na yo yagabye ibitero mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Koweit, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq yihimura ku ngabo za Amerika zihabarizwa. Iran kandi ikomeza kurasa muri Israel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa