skol
Fortebet

Amerika yongeye guha Ukraine inkunga ihambaye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 July 2022

Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa Gatanu zatangaje ko zihaye Ukraine indi nkunga ingana na miliyoni 820 z’amadolari. Igizwe ahanini n’ibikoresho bya gisirikari birimo imbuda zirasa mu kirere.

Amerika ivuga ko izi ntwaro zizafasha Ukraine guhangana n’Uburusiya mu ntambara yo mu kirere. Ministeri y’ingabo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko kuva Uburusiya butangiye kugaba ibitero kuri Ukraine, Amerika imaze guha icyo gihugu inkunga y’ibikoresho bya gisirikari ifite agaciro ka miliyari zirenga zirindwi z’amadolari.

Mu nama y’abayobozi bahuriye mu muryango wa OTAN yabereye I Madrid muri Espanye, Perezida Joe Biden yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufasha Ukraine igihe cyose Uburusiya buzaba butarahagarika intambara bwasoje kuri icyo gihugu.

Mu butumwa ageza ku gihugu buri munsi, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine ejo yashimiye Amerika, by’umwihariko ubutegetsi bwa perezida Biden, kubw’inkunga Amerika ikomeje guha igihugu cye.

Yavuze ko iyo nkunga ibafasha runini mu guhangana n’uwo yise umwanzi.

Kuri uyu wa gatanu abantu 12, bahitanye n’igisasu cya misile cyarashwe n’Uburusiya mu gace ka Odesa muri Ukraine. Igisirikari cya Ukraine kivuga ko mu bishwe harimo abana babiri.

Ministeri y’ingabo muri Ukraine ivuga ko iyo misile yaguye ku nzu y’amagorofa icyenda mu mujyi wa Bilhorod-Dnistrovskyi.

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burusiya Dmitry Peskov yahakanye ayo makuru avuga ko igisirikari cyabo kitagaba ibitero ku basivili.

Ni mu gihe Ukraine yo ivuga ko Uburusiya bukomeje umugambi wawo wo kwibasira abasivili.

IJWI RY’AMERIKA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Papa Francis yasubitse urugendo rwo kuza muri DRC

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yahagaritse urugendo...
10 June 2022 0

Leta y’Uburusiya yamaganye igihuha cyavuga ko Perezida Putin...

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yahakanye...
30 May 2022 0

DRC: Hakozwe imyigaragambyo yirukana ambasaderi w’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Girurasi Urubuga rw’abatavuga rumwe...
30 May 2022 0

MINALOC yatanze impamvu umuganda wimuriwe itariki wagombaga...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko impamvu umuganda...
23 April 2022 0

Amatora :Uko byifashe mu Bufaransa ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza

Kuri uyu Wagatanu tariki ya 8 Mata 2022 niwo munsi wanyuma wo kwiyamamaza...
8 April 2022 0

Congo: Inyeshyamba zongeye kurasa undi musirikare wa MONUSCO

Amakuru aturuka muri Congo ,mu ngabo za MONUSCO aravuga ko undi musirikare...
6 April 2022 0