Arabie Saoudite: Uruganda ruri mu za mbere zitunganya peteroli rwafunzwe nyuma yo kuraswaho
Yanditswe: Monday 02, Mar 2026
Muri Arabie Saoudite, uruganda rwa Ras Tanura ruri mu za mbere zitunganya ibikomoka kuri peteroli ku Isi, rwafunzwe by’agateganyo nyuma y’aho Iran irugabyeho igitero cya drones mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Werurwe 2026.
Kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, ingabo za Iran ziri kurasa mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika, mu rwego rwo kwihimura ku bitero byatwaye ubuzima bw’abarimo Umuyobozi w’Ikirenga wayo, Ayatollah Ali Khamenei.
Minisiteri y’Ingabo ya Arabie Saoudite yatangaje ko uru ruganda rwagabweho igitero na drones ebyiri zo mu bwoko bwa Shahed, zihanurirwa mu kirere ariko ko ibimene byazo byaruguyeho, rufatwa n’inkongi y’umuriro idakanganye, abatabazi bahita bayizimya.
Mu gihe hari ubwoba ko Iran ishobora kugaba ibindi bitero muri iki gihugu, ikigo Aramco kigenzura uru ruganda rutunganya utugunguru ibihumbi 550 tw’ibikomoka kuri peteroli ku munsi cyatangaje ko cyarufunze by’agateganyo mu gihe hari gukorwa isuzuma ry’ibyangiritse.
Ni igihombo gikomeye ku bihugu by’i Burayi byari bisanzwe bikura peteroli kuri uru ruganda, kije mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagiye ku gipimo kirenga 13% bitewe n’iyi ntambara. Ubu akagunguru kamwe kari kugura Amadolari 84 kandi hari impungenge ko kazagera ku Madolari 100.
Ku Isi, uruganda rwa Ras Tanura ruri ku mwanya wa 16 mu zitunganya peteroli nyinshi. Mu Burasirazuba bwo Hagati, ruri ku mwanya wa gatatu inyuma ya Ruwais Refinery yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Al Zour muri Koweit.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *