skol

Ashorwa mu bindi yashyizwe mu gukora intwaro: Intambara karundura ya EU n’u Burusiya

Yanditswe: Monday 08, Dec 2025

featured-image

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uri kwitegura intambara n’u Burusiya ishobora kuba mu 2030.

Ibi yabivuze ku wa 6 Ukuboza 2025, avuga ko EU iri kwitegura mu buryo bwa gisirikare bwo guhangana n’u Burusiya.

Ati “Hari itegeko ko bitarenze 2030 EU igomba kuba yiteguye intambara.”

Orban asobanura ko byatangiye mu guca umubano n’u Buruiya, kubushyiriraho ibihano, gukuraho ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubu nyuma ihangane na bwo mu mu bya gisirikare.

Akomeza avuga ko kandi ibihugu byinshi byo mu Burayi byagabanyije imbaraga byakoreshaga mu bindi bikorwa bitandukanye nk’ubwikorezi n’inganda zishorwa mu bijyanye no gukora intwaro.

Ibi bije bisanga amagambo ya Perezida wa Seribia, Aleksandar Vucic, na Minisitiri w’Ingabo mu Budage Boris Pistorius, baherutse kugaragaza ko ikibazo cy’u Burusiya na EU gishobora kubyara intambara mu myaka iri imbere.

Icyakora Hongrie yakomeje kugaragaza ko idashyigikiye amakimbirane hagati ya EU n’u Burusiya dore ko itigeze ishyigira imyanzuro ya EU yo kohereza ingabo muri Ukraine ndetse no gufatira u Burusiya ibihano.

Ni mu gihe EU yo ikomeje kwitwaza u Burusiya nk’impamvu yo kongera amafaranga ashorwa mu gisirikare aho yashyizeho gahunda yo gushora 930$ yo mu gisirikare ndetse no kuzamura amafaranga ashorwa mu gisirikare akagera kuri 5% by’umusaruro mbumbe w’iki gihugu.

Ku rundi ruhande u Burusiya bwagaragaje ko nta gahunda bufite yo gushora intambara kuri EU cyangwa OTAN icyakora buzirwanaho niburamuka butewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa