Australia: Itegeko rikumira abana ku mbuga nkoranyambaga ntirivugwaho rumwe
Yanditswe: Friday 08, Nov 2024

Guverinoma y’igihugu cya Australia yatangaje ko igiye gutangiza itegeko ridasanzwe ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga zinyuranye.
Mu cyumweru gitaha nibwo hateganyijwe inama y’inteko ishinga amategeko, aho bazibanda ku mategeko n’uburyo bwo kugabanya ingaruka mbi z’imbuga nkoranyambaga ku bana b’iki gihugu, nk’uko Minisitiri w’Intebe ’Anthony Albanese’ yabitangaje.
Bitangazwa ko muri iki gihugu cya Australia ababyeyi benshi bahangayikishijwe bikomeye n’umutekano (...)
Guverinoma y’igihugu cya Australia yatangaje ko igiye gutangiza itegeko ridasanzwe ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga zinyuranye.
Mu cyumweru gitaha nibwo hateganyijwe inama y’inteko ishinga amategeko, aho bazibanda ku mategeko n’uburyo bwo kugabanya ingaruka mbi z’imbuga nkoranyambaga ku bana b’iki gihugu, nk’uko Minisitiri w’Intebe ’Anthony Albanese’ yabitangaje.
Bitangazwa ko muri iki gihugu cya Australia ababyeyi benshi bahangayikishijwe bikomeye n’umutekano w’abana bato basigaye baratwawe n’ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga.
Guverinoma yo ivuga ko iri tegeko ritazatuma abasanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga babuzwa uburenganzira bwabo. Ahubwo ngo hazabaho ubugenzuzi budasanzwe bugamije gukumira no kurinda abana bato.
Ubuyobozi bukomeza buvuga ko nta bihano biteganyijwe ku bazanyuranya n’iri tegeko, ariko bikazaba biri mu maboko y’abagenzura ikoranabuhanga. Biteganyijwe ko iri tegeko rizubahirizwa nyuma y’umwaka ryemejwe ndetse ribe ryanavugururwa.
Impuguke zemeza ko imbuga nkoranyambaga zishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abana, bitewe ahanini n’ibintu byinshi bizinyuzwaho bitajyanye n’ikigero baba barimo. Ni mu gihe abaharanira uburenganzira bw’abana bo basanga hakenewe ingamba zikomeye z’umutekano w’imbuga nkoranyambaga aho kubakumira.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko izi mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abana zishimangira ko amategeko ya leta agenga iby’imbuga nkoranyambaga agomba kuba aha amahirwe abana bato, kandi bakaba batekanye igihe bazikoresha biyungura ubumenyi n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *