Australia: Leta yashyizeho gahunda yo kwisubiza intwaro ziri mu baturage
Yanditswe: Saturday 20, Dec 2025
Leta ya Australia yatangaje ko hashyizweho gahunda yo kugura intwaro ku baturage b’iki gihugu baziguze, nyuma y’igitero giherutse kwibasira Abayahudi bari bateraniye ku mucanga wa Bondi (Bondi Beach) mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Hanukkah cyasize hapfiriyemo abantu 15.
Iki gitero cyabereye Bondi Beach ni cyo cyishe abantu benshi kurusha ibindi mu gihugu kuva mu 1996 ubwo habaga ubwicanyi muri Port Arthur, bwaguyemo abantu 35 bishwe n’umugizi wa nabi umwe.
Ibi byabaye ku wa 14 Ukuboza 2025, mu gihe abantu barenga 1000 bari bateraniye ku mucanga wa Bondi (Bondi beach) mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Hanukkah, ukomeye mu mateka y’Abayahudi.
Abantu 15 mu gihe abandi bakomerekeye muri iki gitero cy’iterabwobwa cyagabwe n’abagizi ba nabi babiri barashe mu kivunge cy’aba Bayahudi.
Polisi yo muri Australia yatangaje ko ibi byaha byakozwe n’umwana na Se, umwana witwa Naveed Akram w’imyaka 24 uri kuregwa ibyaha 59 birimo kugira uruhare rwo kwica abo bantu 15 baguye muri icyo gitero ndetse n’ikindi cyo gukora ubugizi bwa nabi.
Yakomeje ivuga ko Sajid w’imyaka 58 akaba ari na Se wa Naveed we yahise yicwa ubwo habagaho icyo gikorwa cy’iterabwoba.
Nyuma y’uko ibyo bibaye, nibwo Guverinoma yo muri Australia yahise ishyiraho amabwiriza mashya ajyanye no gutunga imbunda muri iki gihugu.
Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yabwiye itangazamakuru ko muri iki gihugu habarizwa intwaro zirenga miliyoni enye ndetse zikaba zariyongereye cyane ugereranyije n’igihe habagaho ubwicanyi bwabereye ku cyambu cya Arthur mu 1996.
Ati “Turabizi ko umwe mu bagizi ba nabi yari afite uburenganzira bwo gutunga intwaro ndetse muri rusange yari atunze imbunda esheshatu, kandi aba mu mujyi wa Sydney rero ni yo mpamvu twumva bidakwiriye ko umuntu yatunga izo ntwaro zose.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yo muri Australia, Krissy Barret, yavuze ko uburyo bagiye kugabanyamo izo ntwaro mu baturage ari ukuzibagurira ndetse bikazakorwa gake gake.
Muri iyi gahunda Leta ya Australia igaragaza ko iteganya gukusanya intwaro zaguzwe mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’izindi zizahita zirimburwa mu rwego rwo kuzigabanya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *