
Umugizi wa nabi wari witwaje intwaro yagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Dreierschützengasse riherereye mu mujyi wa Graz uri mu ntera y’ibilometero 200 uvuye mu murwa mukuru, Vienna, yica abagera ku 10.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere yasobanuye ko abanyeshuri bishwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14 na 18, kandi ko uyu mugizi wa nabi yishwe. Abakomeretse bagera kuri 30, bari kwitabwaho n’abaganga.
Chancelier wa Autriche, Christian Stocker, yatangaje ko iki gitero ari isanganya ryakoze ku gihugu cyose, kuko abana batakabaye bamburwa ubuzima.
Stocker yagize ati “Isanganya ryabereye ku ishuri muri Graz ni ibyago byashenguye igihugu cyose. Iki gikorwa kirenze imyumvire cyambuye abana ubuzima bari bagifite imbere yabo.”
Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yamaganye iki gitero, agira ati “Biragoye kubyakira iyo amashusri ahindutse ahantu h’urupfu n’urugomo.”
Autriche ni kimwe mu bihugu byemerera abaturage benshi gutunga intwaro, ariko bidakunze kubamo ubugizi bwa nabi buzifashisha. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Small Arms Survey cyo mu Busuwisi bugaragaza ko abasivili 30% batunze intwaro muri iki gihugu.
Ikigo Institute for Health Metrics and Evaluation gikora ubushakashatsi ku buzima cyagaragaje ko mu 2021, ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro muri Autriche bwakozwe n’umuntu umwe muri miliyoni imwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *