skol
fortebet

Autriche: Batangiye icyunamo nyuma y’abanyeshuri barashwe

Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Autriche yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu cyatangiye kuri uyu wa Gatatu ndetse hururutswa ibendera rigera muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo guha icyubahiro abanyeshuri 10 barashwe ku wa 10 Kamena ku ishuri ryisumbuye rya Dreierschützengasse.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Autriche, Christian Stocker, yavuze ko ku wa 10 Kamena wari umunsi w’umwijima mu mateka y’Igihugu ndetse yise ibyo byabaye amakuba.

Mu butumwa yatanze nyuma y’igitero yavuze ko cyahungabanyije Igihugu ndetse byangiza ahazaza h’abana bari bafite ubuzima n’icyizere cy’ejo.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gerhard Karner, yatangaje ko uwabarashe yari umusore w’imyaka 21 wize kuri icyo kigo ariko acikiriza amashuri kandi ko nyuma yo kubarasa na we yahise yiyahura.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatatu, polisi yavuze ko mu nzu y’uwo musore basanzemo ibaruwa isobanura ko asezeye ku buzima ariko ntiharamenyekana impamvu yamuteye gukora ibyo.

Inzego z’umutekano zagaragaje ko uwo musore yari afite uruhushya rwo gutunga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ko igihe yarasaga yakoresheje imbunda ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa