skol

Ba mukerarugendo benshi ku isi berekeza mu gihugu cya Dominican Republic bagiye gusambanya abana bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko

Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018

Uburaya buremewe mu gihugu cya Dominican Republic ndetse abapolisi basigaye barebera ba mukerarugendo baza muri iki gihugu ku bwinshi baje gusambanya abana b’abakobwa batarengeje imyaka 13 y’amavuko.

Igihugu cya Dominican Republic kiri mu bihugu bigize ibirwa bya Carraibe,cyugarijwe n’ubukene bukabije aho benshi mu baturage bacyo batunzwe n’amafranga ari munsi y’idolari rimwe ,bigatuma benshi mu bana bishora mu busambanyi n’aba mukerarugendo kugira ngo babone ikibatunga.

Candy w’imyaka 17akora uburaya n’aba mukerarugendo kugira ngo atunge umwana we ndetse na barumuna be babana nyuma yo guhunga nyina wamukubitaga buri munsi.

Candy watangiye kuryamana na ba mukerarugendo afite imyaka 14, yinjiza amapawundi 270 mu masaha 5 amara asambana n’umusaza w’Umusuwisi w’imyaka 76 ,waje muri iki gihugu gusambanya abana bato.

Igihugu cya Dominican Republic kiri mu bihugu bifite umubare munini w’abakobwa bicuruza ku isi,nyuma y’aho cyemeye ko uburaya bukorwa ku mugaragaro ndetse umukobwa umwe muri 4 asambana ataruzuza imyaka y’ubukure.

Kubera ko iki gihugu ari ikirwa,kirimo ahantu henshi abantu baruhukira ku mucanga,benshi mu bakobwa baho bambara utwenda dukurura abagabo bituma ba mukerarugendo benshi bo ku isi berekezayo ku bwinshi.

Abana b’abahungu bo muri iki gihugu bavuga ko abatinganyi benshi berekeza muri Dominican Republic gushaka bagenzi babo ndetse bamwe mu bana bakora ubutinganyi kugira ngo babone amafaranga menshi.

Abagore bakuru bo bakora imibonano mpuzabitsina n’abagabo barenga 5 mu ijoro rimwe kugira ngo babone amafaranga nkuko bamwe babitangarije TV yo muri Australia yitwa SBS yakoze iyi nkuru ikayisakaza ku isi yose.

Ba mukerarugendo benshi bashiriye muri Dominican Republic bagiye gusambanya abana bato

Ibitekerezo

  • Always ni "ibimenyetso ny’iminsi y’imperuka".uriya musaza w’imyaka 76,aho gushaka imana ngo izamuzure ku munsi w’imperuka,arajya gusambanya abana!!Kuki abantu nyamwinshi babaza imana?
    Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Wapi. Ahubwo ibi byatangiye kugihe cya Nowa. Bimaze imyaka myinshi cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa