skol
fortebet

Bahuriye mu kigo cy’abihaye Imana ari ababikira, nyuma baza gushyingiranwa: Inkuru itangaje ya Francília na Luiza

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Thursday 09, Jul 2026

Bahuriye mu kigo cy'abihaye Imana ari ababikira, nyuma baza gushyingiranwa: Inkuru itangaje ya Francília na Luiza

Sponsored Ad

skol

Abagore babiri bo muri Brazil, Francília Costa na Luiza Silvério, bahuriye mu kigo cy’abihaye Imana bafite intego imwe yo kwiyegurira Imana no kuba ababikira. Icyakora, urugendo rwabo rwaje gufata indi ntera, bava mu buzima bw’idini, baza kubana nk’abashakanye.

Mu ntangiriro, ntibakundanaga ndetse Francília yavuze ko yabonaga Luiza ari umuntu w’umwirasi. Icyakora uko imyaka yagendaga ishira, ubucuti bwabo bwarakomeye, urwango rwabo rwa mbere ruhinduka icyubahiro n’urukundo.

Bombi bari bafite umuhamagaro ukomeye wo gukorera Imana. Francília yari amaze imyaka itanu mu kigo cy’abihaye Imana mbere y’uko Luiza akinjiramo, kandi bose bari barahisemo kubaho ubuzima bwo kwiyegurira Imana.

Mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi, bombi batangiye guhura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Francília yagize ubwoba bwinshi bwo kwanduza abandi, naho Luiza we yahangayikishijwe n’urupfu rwa nyirakuru ndetse agira ibibazo byo kwiheba.

Nyuma yo kuganira n’abaganga b’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, bombi baje gufata icyemezo cyo kuva mu kigo cy’abihaye Imana kugira ngo babanze bitwararike ubuzima bwabo.

Kuva muri ubwo buzima ntibyaboroheye. Basohotse badafite akazi, badafite aho kuba ndetse bafite impungenge z’uburyo amasomo yabo ya Theology yari kubafasha kubona akazi.

Kubera ikibazo cy’ubushobozi, bemeye gukodesha icyumba kimwe. Nyuma y’igihe gito, bamaze kurebana filime y’urukundo Love in Verona, Francília yabwiye Luiza ko amukunda, maze urukundo rwabo rutangira ku mugaragaro.

Aba bombi bavuga ko nubwo mbere bari basanzwe biyumva nk’abakunda abo bahuje igitsina, ibyo ntibyigeze bibabuza kwinjira mu buzima bw’abihaye Imana kuko icyo bifuzaga ari ugukorera Imana, atari ugushaka umukunzi.

Nyuma yo kuva mu kigo cy’abihaye Imana, bakomeje urugendo rwabo rw’ukwemera, bavuga ko ukwizera kwabo kutigeze guhinduka nubwo bahisemo kubana nk’abashakanye.

Mu 2025, bishimiye icyemezo cya Papa Francis cyo kwemerera abapadiri guha umugisha abahuje igitsina, nubwo Kiliziya Gatolika ikomeza kutemera ko ubwo bumwe ari ishyingiranwa ryemewe n’Itorero.

Mu bukwe bwabo nta mupadiri cyangwa umubikira bari baziranye witabiriye uwo muhango, ariko bavuga ko bakiriye ubutumwa bwinshi bw’urukundo, amasengesho n’inkunga by’abantu babashyigikiye.

Nyuma yo gusangiza abantu inkuru yabo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko batangiye kwakira ubutumwa bwinshi buturutse ku bantu bafite impungenge zo guhuza ukwemera kwabo n’imiterere yabo y’igitsina.

Francília na Luiza bavuga ko ubu intego yabo ari ugutega amatwi no gufasha abantu banyura mu bibazo nk’ibyo banyuzemo, bakerekana ko bishoboka gukomeza kwizera Imana no kubaho ubuzima bahisemo.

Bashimangira ko urukundo rwabo n’ukwizera kwabo bidashobora gutandukanywa, kuko bombi bemera ko Imana bakurikira ari Imana y’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa