Bamwe mu bagore bo muri Israeli bigaragambije bambaye ubusa kubera ihohoterwa ribakorerwa [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 05, May 2018
Abagore bo muri Israeli biraye mu mihanda yo mu mugii wa Tel Aviv barigaragambya aho bamwe muri bo bari bambaye ubusa ndetse bafite ibyapa binenga Leta kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamaze iminsi bakorerwa.
Muri iyi myigaragambyo y’aba bagore,bamwe muri bo bari bambaye ubusa hejuru ndetse amabere yabo ari hanze byatunguye benshi mu batuye isi.
Ibihumbi n’ibihumbi by’aba bagore,byari byitwaje ibyapa byamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rimaze gufata intera muri iki gihugu.
M Bimwe muri ibi byapa byari byanditseho amagambo yo gukebura abakorera abagore ihohoterwa aho bimwe byari byanditseho ngo “mushake abakunzi aho gufata ku ngufu abagore”,”nta soni mugira ?”n’ibindi.
Bamwe muri aba bagore bari baherekejwe n’abagabo babo muri iki gikorwa cyo kwigaragambya cyari cyahuruje imbaga y’abagore.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *