skol
fortebet

Barack Obama yongeye gucyeza Harris Kamala

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu nama y’Abademokarate yateranye ku munsi w’ejo hashize mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois muri Amerika, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika yacyeje Kamala Harris yongera gushima ubushobozi bwe.

Sponsored Ad

Ku bijyanye n’icyerekezo gihamye ku hazaza ha Amerika, Abademocrate bavuga ko bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga ku buryo bugaragarira buri wese.

Muri iyi nama, Abademocrate bafashe ijambo uhereye ku munsi wa mbere bisa nkaho baciye umuvuno mushya wo kutarya umunwa mu kunenga byimazeyo Donald Trump uri ku isonga ry’Abarepubulikani muri aya matora bataretse n’ishyaka rye.

Muri iyi nama, Barack Obama wari perezida w’Amerika ubwo yari afashe ijambo, yavuze ko nta cyiza nko kubona umuntu ushoboye nka Harris byongeyeho kuba ari Umugore bikaba bishimishije.

Ni mu gihe ubwo Biden yatangazaga ko umwanya wo guhagararira ishyaka ry’Abademokarate yawuhariye Kamala, Obama nabwo yashimye icyo cyemezo, avuga ko amushyigikiye.

Mu gihe inama rukokoma y’Abademocrate yarimo iba, polisi yo mu mujyi wa Chicago yari yakajije umutekano. Hirya no hino hagaragaraga abapolisi bafite ibikoresho byabugenewe byose biteguye guhosha imyigaragambyo.

Ni nyuma y’imyigaragambo y’abashyigikiye Palestina yabaye ku munsi wa mbere abigaragambya bagasenya urukuta rw’abacunga umutekano kugeza igihe polisi ibasohoreye abagera kuri 13 batabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa