Batwikishije umwana wabo amavuta bamuziza kwanga gushyingiranwa n’umukire wabahaga akayabo k’inkwano
Yanditswe: Tuesday 27, Mar 2018
Umugabo witwa Abdulah Fahmi Al Hishmawi n’umugore we Hamdiyah Sabah Al Hishmawi batawe muri yombi na polisi yo muri Texas kubera gukubita ndetse bagatwikisha amavuta umwana wabo w’imyaka 16 wanze gushyingiranwa n’umukire w’imyaka 25 wabahaga akayabo k’ibihumbi 20 by’amadolari.
Uyu mugabo n’umugore bimukiye muri USA bavuye muri Iraq,bahatirije uyu mwana wabo gushakana n’uyu mugabo kugira ngo babone aya madolari, abyanze baramutwika byatumye batabwa muri yombi na polisi.
Polisi yatangaje ko aba (...)

Polisi yatangaje ko aba babyeyi gito bamaze iminsi bahohotera uyu mwana wabo kuko mbere yo kumumenaho amavuta ashyushye,babanje kumufungirana kugira ngo adatoroka byatumye ku ishuli yigagaho bamushakisha niko gutanga ikirego polisi isanga uyu mwana yarahohotewe bikomeye,bata muri yombi uyu mugabo n’umugore.
Uyu mwana w’umukobwa witwa Maarib Al Hishmawi avukana n’abandi bana 5 gusa bagiye kubaho nta babyeyi kubera amahano ya nyina na se.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *