BBC yasabye imbabazi Trump, yanga kwishyura indishyi ya miliyari ya 1$
Yanditswe: Friday 14, Nov 2025
BBC yasabye imbabazi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku bwo kugoreka imvugo ye, ikagaragaza ko yashishikarije abantu gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu myigaramabyo yabereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko atsinzwe manda ya kabiri.
Iki kinyamakuru cyemeye ko mu cyegeranyo cyakoze cyiswe ’panorama’ mu 2024, cyakase imbwirwaruhame ya Trump kikayumvukanisha nk’aho Trump yashishikarije abantu gukora ibikorwa bibi nyamara atari byo.
Iti: “Turabyemera ko twakase amashusho tukabigira nk’aho ari interuro zimwe zikurikirana kandi twarakoresheje interuro yagiye akoresha ku bindi bintu yagendaga avuga, ibyatumye byumvikana nk’aho Perezida Trump ariwe wahembereye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.”
Umwunganizi mu mategeko wa Trump yavuze ko icyo cyegeranyo cyangije izina rya Trump bityo BBC ikwiye kuzishyura agera kuri miliyari 1$ nk’indishyi y’akababaro.
Ibi byatumye ku wa 9 Ugushyingo 2025, Umuyobozi Mukuru wa BBC, Tim Davie n’Umuyobozi ushinzwe amakuru, Deborah Turness, begura.
Umuvugizi wa BBC yavuze ko umunyamategeko wabo yandikiye Ibiro bya Perezida White House kuri iki kibazo kuko n’ubwo iki kinyamakuru cyemera ko cyakoze amakosa, kitemera ko byangije izina rya Trump.
Ku wa 6 Mutarama 2021 nibwo Trump yatanze imbwirwaruhame mbere y’uko hemezwa ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwe na Joe Biden icyo gihe.
Muri iyi mbwirwaruhame Trump yavuze ko habayeho uburiganya mu matora avuga ko ibyavuye mu matora bidakwiye kwemerwa.
Muri iyo mbwirwaruhame niho BBC yakase interuro zimwe na zimwe za Trump iraziteranya zikora interuro imwe igira iti: “Tugiye kumanuka tujye Capitol, ndaba ndikumwe namwe ubundi turwane, turwane cyane.”
Ni mu gihe mu mbwirwaruhame ya Trump hagati y’interuro ‘tugiye kumanuka tujye Capitol’ na ’ubundi turwane, turwane cyane’, harimo intera y’iminota 50.
Ibi byatumye byumvikana nk’aho Trump ari we wahamagariye abamushyigiye kugaba ibitero ku nyubako ya Capitol mu mugoroba wo ku wa 6 Mutarama 2021.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *