skol

BBC yasabye imbabazi umugore w’Igikomangoma William kubera kumwita izina ritari iry’ibwami

Yanditswe: Thursday 20, Nov 2025

featured-image

Ikigo cy’Itangazamakuru cy’u Bwongereza, BBC, cyasabye imbabazi Umugore w’Igikomangoma cya Wales, Kate Middleton, kubera amakosa yakozwe mu biganiro byatambukijwe ku munsi wa Armistice Day, aho uyu mugore atiswe izina ry’ibwami, ahubwo hagakoresha amazina ye bwite.

Amategeko yo mu Bwongereza ateganya ko abagize umuryango w’Ibwami bahamagarwa mu mazina y’Icyubahiro, nk’Igikomangoma, Umwamikazi, Umwami n’andi.

Ku wa 11 Ugushyingo 2025 ubwo habaga umuhango wo kwizihizwa irangizwa ry’Intambara ya Mbere y’Isi, BBC ntiyubahirije aya mabwiriza kuko yumvikanye yita Umugore w’Igikomangoma cya Wales, Kate Middleton aho kumwita ‘Princess of Wales’.

Ni amakosa yakozwe n’umunyamakuru Rajini Vaidyanathan, ibintu byakuruye impaka mu bakurikiye gahunda za BBC.

Mu itangazo risaba imbabazi BBC yashyize hanze yagize iti: “Mu gihe twatambutsaga ibiganiro by’umunsi wa Armistice Day, twakoresheje izina Kate Middleton aho gukoresha Catherine, Princess of Wales. Ni ikosa ryabaye mu masaha menshi, kandi turabisabira imbabazi.”

Izi mbabazi zasabwe muri iki cyumweru zikurikira izindi BBC iherutse gusaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nyuma y’uko igice cy’amashusho y’imbwirwaruhame ye yo mu 2021 cyahujwe nabi muri filime mbarankuru yo mu 2024 yitwa “Trump: A Second Chance?”.

Ibi byatumye Trump agaragazwa nk’umuntu wakanguriye abamushyigikiye kwigaragambiriza ku nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa