BBC yirukanye umunyamakuru wayo wise umwana w’igikomangoma Harry na Meghan inkende
Yanditswe: Thursday 09, May 2019
Umunyaamakuru wa BBC witwa Danny Baker yirukanwe ku kazi nyuma yo gukora amahano kuri Twitter ye, yita umwana w’igikomangoma Harry na Meghan inkende.
Uyu munyamakuru w’umwongereza yirukanwe muri iki gitondo nyuma yo gushyira kuri Twitter umugabo n’umugore bafashe amaboko inkende yari yambaye ikote ry’ikositimu arangije yandikaho ngo “umwana w’ibwami avuye ku bitaro.
Abantu benshi barakariye cyane uyu munyamakuru kubera iyi foto yashyize kuri Twitter ye ikirukirwa ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 500 bituma abayobozi ba BBC bamwandikira ibaruwa imwirukana ku kazi.
Uyu mugabo w’imyaka 61,ukorera BBC Radio 5 Live,yavuze ko yakoze ibi bintu atabitewe n’irondaruhu ndetse ngo ntiyari aziko Meghan yabyaye.
Yagize ati “Ntabwo nari nzi neza igikomangomakazi cyacu cyibarutse.”
Ibi bintu Baker yabikoze hashize amasaha make Meghan n’umugabo we Harry beretse isi yose umwana wabo Archie Harrison,bituma benshi mu bamukurikirana bamutuka cyane byatumye ahita asiba iyi foto.
Bamwe mu bongereza ntabwo bishimiye ko igikomangoma Harry cyashyingiranywe na Meghan kuko nyina Doria ari umwirabura.
Baker yise umwana wa Harry na meghan Inkende
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *