Benin: Leta yatangiye guta muri yombi bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi umugambi ukabapfubana
Yanditswe: Monday 08, Dec 2025
Imigambi y’itsinda ry’abasirikare bagerageje kwigarurira ubutegetsi muri Benin yaburijwemo na bagenzibaobo bakomeje kuba indahemuka ku gihugu n’ubuyobozi bwacyo, kuri ubu abaturage bakaba basabwa gukomeza imirimo nk’ibisanzwe nyuma yo guhangana n’abari bigometse.
Perezida wa Benin Patrice Talon, yaraye ashimiye Ingabo zaburijemo uwo mugambi mubisha, ahamya ko ababikoze bagomba guhanwa by’intangarugero cyane ko hari bamwe muri bo bamaze gutabwa muri yombi.
Ayo magambo yayatangaje nyuma y’amasaha 12 yari ashize humvikanye urusaku rw’amasasu mu bice bitandukanye bya Cotonou nk’Umujyi munini w’icyo gihugu, mu gihe abandi basirikare bahise bajya kuri televiziyo ry’Igihugu bagatangaza ko bafashe ubutegetsi.
Nyuma yo gutangaza ayo makuru, abasirikare b’indahemuka kuri Guverinoma bahise bahuza imbaraga basubiza inyuma ibyo bitero nk’uko byashimangiwe na Perezida Talon na we wanyuze kuri televiziyo y’Igihugu.
Yagize ati: “Ubu bugambanyi ntabwo buzagenda gutyo gusa budahanwe.”
Kudeta yatangiye mu masaha ya mugitondo yari itewe n’itsinda riyobowe na Lt. Col. Pascal Tigri, wari wamaze no kwizeza abaturage ba Benin ko agiye kubinjiza mu cyerekezo gishya cy’ubuyobozi, aho ubuvandimwe, ubutabera n’umurimo bihabwa icyicaro.”
Nyuma y’uko iryo tsinda ritangaje ko risheshe inzego za Guverinoma, na Perezida agakurwa ku butegetsi, Minisitiri w’Umutekano Alassane Seidou yatangaje mu mashusho yatangajwe kuri Faceboook ko kudeta yamaze kuburizwamo
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), na wo wamaganye ibyo bikorwa by’urugomo byakorewe inzego z’ubuyobozi bikozwe n’abasirikare ba Leta.
Kugeza ubu bamwe mu basirikare bashinjwa kugira uruhare mu gutegura iyi kudeta bamaze gutabwa muri yombi, hakaba hakomeje gufatwa ingamba zikarishye mu gukumira ko ibibazo nk’ibyo bakongera kuvuka mu Gihugu.
Umuryango w’Ubukungu w’Akarere ka Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), watangaje ko wamaze kohereza ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ziturutse mu bihugu bine byo mu Burengerazuba bwa Afurika, mu gushyigikira imbaraga za Leta zo kugarura ituze mu Gihugu.
Ingabo za Nigeria zirwanira mu Kirere zahawe ububasha bwo gucungira umutekano ikirere cya Benin ku busabe bwa Perezida Talon kugira ngo zibafashe mu guhambiriza abateguye kudeta mu Gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *