
Abo mu ishyaka ry’aba-democrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Kamala Harris wiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu, bashimiye Donald Trump watsindiye kuba Perezida wa 47 w’icyo gihugu.
Byafashe amasaha menshi ngo bamushimire nyuma y’uko ibyavuye mu matora bigaragaje ko Trump ari we wanikiye mugenzi we Harris bari bahanganye.
Mu bashimiye Trump kandi harimo Barrack Obama wigeze kuyobora Amerika, wavuze ko nubwo ibyavuye mu matora atari byo bifuzaga, nta kindi bakora kitari ugushimira abatsinze.
Joe Biden usanzwe ari Perezida na we yashimiye Trump ndetse amuhamagara kuri telefone, amwifuriza imirimo myiza ndetse agaragaza ko yiteguye gukora ibishoboka byose guhererekanya ubutegetsi bikazakorwa mu mahoro.
Ntabwo hazwi impamvu byafashe amasaha menshi ngo abo ba-democrates bifurize Trump itsinzi, nubwo ibyavuye mu matora atari ko byari byitezwe.
Mu ijoro ry’umunsi amatora yabayemo byari biteganyijwe ko Kamala Harris ageza ijambo ku bari bamushyigikiye ariko bimaze kugaragara ko Trump yamwanikiye, icyumba cyari cyateguwe cyasigayemo intebe gusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *