Bill Clinton n’umugore we bahamagajwe n’Inteko kubera umubano bari bafitanye na Epstein
Yanditswe: Wednesday 06, Aug 2025
Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahawe inshingano zo gukora iperereza ku kibazo cya Jeffrey Epstein washinjwe gusambanya abagore n’abakobwa no kubacuruza, yahamagaje Bill Clinton wayoboye iki gihugu n’umugore we, Hillary Clinton, kugira ngo bisobanure bijyanye n’umubano bari bafitanye n’uyu mugabo.
Jeffrey Epstein yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu bikorwa by’ubusambanyi.
Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi atawe muri yombi, bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo.
Impamvu ni uko Epstein yari inshuti y’abanyapolitiki, abayobozi bakomeye ndetse n’abanyemari benshi. Aba barimo Bill Clinton na Donald Trump.
Bivugwa ko ibi byaha Epstein yabikoreraga ku kirwa cye bwite cyitwa Little St. James, ndetse n’ahandi hatandukanye yagendaga hirya no hino ku Isi.
Mu 2019 byatangajwe ko Bill Clinton yagenze mu ndege bwite ya Epstein mu bihe bitandukanye ndetse arabyemera ariko ahakana ko yigeze agera kuri iki kirwa cye.
Hamwe mu ho Clinton yakoresheje iyi ndege ya Epstein ni mu 2002 ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.
Bivugwa ko kandi mu 2003 ubwo Epstein yizihizaga isabukuru, Bill Clinton ari umwe mu bamwoherereje ubutumwa.
Itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe gukora iperereza kuri iki kibazo, ku wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025, rigaragaza ko Bill Clinton na Hillary Clinton bahamagajwe kugira ngo basobanure byinshi bari bazi kuri uyu mugabo.
Iyi komisiyo kandi yasabye Minisiteri y’Ubutabera kuyishyikiriza dosiye yose ya Epstein.
Nubwo Epstein yapfuye hari byinshi bitarasobanuka mu kirego cye, cyane cyane ibijyanye no kumenya urutonde rw’abantu bakoranaga ibi byaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *