Umunyemari Bill Gates yabwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika uburyo Jeffrey Epstein yifashishije amakuru yari amufiteho yo guca inyuma umugore we, akamushyiraho igitutu ngo bakorane.
Ni ubuhamya yatanze ubwo yari imbere ya Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe kugenzura uko Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yitaye ku kibazo cya Epstein.
Gates yasobanuriraga Abagize Inteko Ishinga Amategeko umubano we n’uyu mugabo wakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi.
Impamvu ni uko inyandiko Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yashyizwe hanze muri uyu mwaka zigaragaza ko Gates na Epstein bahuye inshuro nyinshi baganira ku bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza.
Izi nyandiko kandi zirimo amafoto Gates ari kumwe n’abagore batandukanye. Icyakora Gates yakunze kuvuga ko umubano we na Epstein wagarukiraga ku biganiro bijyanye na gahunga zo kwagura ibikorwa by’ubugiraneza ndetse avuga ko byari amakosa guhura na we.
Jeffrey Epstein yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi.
Yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye nubwo benshi batekemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi.
Impamvu ni uko Epstein yari inshuti y’abanyapolitiki, abayobozi bakomeye ndetse n’abanyemari benshi harimo na Trump ubwe.
Gates yagaragaje ko atari azi neza uburemere bw’ibyaha bya Jeffrey Epstein ari na yo mpamvu yamwiyambaje mu gushaka amafaranga yo kwifashika mu muryango we w’ubugiraneza.
Gates yatangaje ko atigeze amenya imyitwarire igize icyaha ya Epstein ndetse agaragaza ko uyu mugabo wapfuye mu 2019 yamuteye ubwoba akoresheke amakuru ajyanye n’umubano we n’abagore batashakanye.
Ati “Uwo mubano ntaho wari uhuriye na Epstein ariko wahungabanyije ubuzima bw’umuryango wanjye.”
Gates yavuze ko Epstein yagerageje gukoresha amakuru yari afite ajyanye n’uko uyu muyobozi wa Microsoft yacaga inyuma umugore we kugira ngo amuhatire gukorana.
Ati “Epstein yagerageje gukoresha amakuru yanjye yari afite ajyanye no guca inyuma uwo twashakanye n’ibindi binyoma kugira ngo anshyireho igitutu cyo kongera gukorana na we.”
Byagaragaye ko Epstein yari afitanye n’abantu batandukanye n’ibigo bikomeye birimo na Gates Foundation. Uyu muryango na wo mu mezi ashize watangaje ko uri gusuzuma neza umubano umukozi wayo yari afitanye n’uyu mugabo wakurikiranyweho ibi byaha by’ihohotera.
Bill Gates na Melinda Gates bari barashakanye mu 1994 batandukanye mu 2021. Byavuzwe ko uyu munyemari yakundaga guca inyuma umugore we. Byavuzwe ko yagiranye umubano udasanzwe n’Abarusiya babiri n’undi mukozi wa Microsoft.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *