skol

Bill Gates yigaramye ubutumwa bwa Eptsein bw’uko yanduriye indwara mu busambanyi

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Bill Gates yigaramye ubutumwa bwa Jeffrey Epstein, buvuga ko uyu munyemari yigeze kwanduzwa indwara zandurira mu mubibonano mpuzabitsina n’Umurusiyakazi baryamanye.

Ku wa Gatanu tariki 30 Mutarama 2026 Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze izindi nyandiko zikubiye muri dosiye ya Jeffrey Epstein, wahamijwe ibyaha byo gusambanya abana no gucuruza abakobwa.

Kimwe mu bigaragara muri izi nyandiko ni ubutumwa bwa email bwanditswe na Epstein, ku wa 18 Nyakanga 2013.

Muri ubu butumwa, Epstein avuga ko “Bill Gates yahuye n’umugore w’Umurusiya ubwo yari ku kirwa cya Epstein. Gates yakoranye na we imibonano mpuzabitsina idakingiye, amakuru ahari agaragaza ko yanduye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Yasabye imiti yo guha umugore we Melinda, nk’uburyo bw’ibanze bwo kwirinda.”

Ntihigeze hagaragara umuntu Epstein yoherereje iyi email, ahubwo bisa n’aho yayiyoherereje.

Mu kiganiro Bill Gates yagiranye n’ikinyamakuru Nine News cyo muri Australia, yahakanye ibivugwa muri ubu butumwa.

Ati “Bisa n’aho Jeffrey yiyoherereje buriya butumwa. Iriya email ntiyigeze yoherezwa. Ku bw’ibyo ntabwo nzi ibyo yatekerezaga, gusa binyibutsa buri munota namaranye na we ko mbyicuza, ndetse nkabisabira imbabazi.”

“Ukuri ni uko nitabiriye gusa umusangiro, ntabwo nigeze ngera ku kirwa. Nta mugore n’umwe nahuye na we. Nubwo byari amakosa ariko nta hantu na hamwe nari mpuriye n’imyitwarire nk’iyo.”

Ikirwa Gates yavuze ni icyitwa Little Saint James giherereye muri Caraïbes. Mbere y’uko Epstein apfa mu 2019 cyari icye.

Bivugwa ko iki kirwa ari cyo yakoreyeho ibyaha byo gusambanya abana no kubacuruza, binyuze mu banyepolitike bakomeye n’abanyemari bagiye bamusura kuri iki kirwa.

Melinda French Gates wari umugore wa Bill Gates ariko bakaza gutandukana mu 2021, yavuze ko yababajwe bikomeye no kumenya umubano uyu mugabo yari afitanye na Jeffrey Epstein.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa