Hatangiye kwibazwa byinshi ku buzima bwa Perezida wa Cameroon, Paul Biya, nyuma y’uko hagaragaye amakuru avuga ko bamwe mu bagize umuryango we wa hafi bagiye kumusura mu Busuwisi, aho amaze igihe ari mu mujyi wa Geneva.
Amakuru yashyizwe hanze na Jeune Afrique avuga ko Paul Biya n’umugore we Chantal Biya, bavuye muri Cameroon ku wa 7 Kamena 2026, bajya i Genève ku mpamvu z’uburwayi bw’uyu mugabo.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko abo mu muryango wa Perezida Biya, barimo bamwe badakunze kugaragara mu ngendo ze zo mu mahanga, bageze mu Busuwisi mu minsi ishize, bamwe batekereza ko yaba arembye cyane ku buryo ashaka kuraga.
Perezida Biya yajyanywe mu ivuriro ryihariye mu Busuwisi, nyuma yo kumva atameze neza mu gihe cy’ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Igihugu wabaye ku wa 20 Gicurasi. Icyakora, guverinoma ya Cameroon yahakanye ibyo bivugwa, ishimangira ko Perezida atigeze ajyanwa mu bitaro.
Umuvugizi wa guverinoma, René Emmanuel Sadi, yavuze ko Perezida Biya ari i Genève, ariko ko atari mu bitaro kandi ko akomeje gukora inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu. Yamaganye kandi amakuru avuga ko arwaye bikomeye, ayita ibihuha bidafite ishingiro.
Nubwo ibyo bisobanuro byatanzwe, kuba Perezida Biya amaze igihe kirekire atagaragara mu ruhame, bikiyongeraho no kuba bamwe mu bo mu muryango we bari mu Busuwisi, byakomeje kongera impaka ku buzima bwe n’icyo bishobora gusobanura ku hazaza h’ubutegetsi bwa Cameroon.
Paul Biya, w’imyaka 93, ayobora Cameroon kuva mu 1982, kandi akunze kumara igihe kinini ari mu ngendo zo mu mahanga, cyane cyane mu Busuwisi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *