skol

Bisi yahitanye abantu 50 nyuma yo guta umuhanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Ukwakira 2018,muri Kenya mu gace ka Kericho habaye impanuka ikomeye ya bisi yari yuzuyemo abagenzi,yarenze umuhanda ihitana abantu barenga 50 abagera kuri 12 barakomereka.

Uyu muhanda wavaga Nairobi yerekeza Kisumu,yahitanye abagenzi bari bayirimo 50 barimo abagabo 31,abagore 12 n’abana 7.

Umuyobozi wa polisi ya Kericho witwa Mugera James,yabwiye abanyamakuru ko iyi bisi ari iya kompanyi itwara abagenzi ya Western Cross Express C.O Limited.

Abantu babashije kurokoka bahise bajyanwa mu bitaro bya Muhoroni abandi bajyanwa mu bitaro by’akarere ka Kericho.

Abatangabuhamya bavuze ko umushoferi w’iyi bisi yananiwe kuyobora iyi modoka ita umuhanda,imanuka ku musozi ihitana aba bantu 50.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa