Bizagenda gute Ubwongereza nibwishyuza u Rwanda amafaranga bwaruhaye yo kwitegura Abimukira?
Yanditswe: Thursday 11, Jul 2024

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nubwo nta tegeko risaba iki Gihugu gusubiza u Bwongereza amafaranga bwagihaye mu kwitegura abimukira batakije, ariko igihe iki Gihugu cy’i Burayi cyasaba ko hari amwe mu yo cyasubizwa, u Rwanda rwiteguye kuba babiganiraho.
Byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira, Doris Uwicyeza Picard mu kiganiro yagiranye na BBC.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyize hanze itangazo ivuga ko yamenye umugambi w’ihagarikwa ry’amasezerano yagiranye n’iy’u Bwongereza yagombaga gutuma bamwe mu bimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, boherezwa mu Rwanda.
Ni mu gihe Urwego rushinzwe Ubugenzuzi bw’Imari mu Bwongereza, rwagaragaraje ko Guverinoma y’iki Gihugu yahaye u Rwanda miliyoni 270 z’Ama-Pounds, yo kwitegura abimukira bagombaga koherezwa ndetse no kuzabafasha kubasha kubaho.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (BBC), yavuze ko u Rwanda rutazasubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza, kuko uretse kuba bitari no mu masezerano, iki Gihugu cy’i Burayi kitanabona aho gihera gisaba gusubizwa ayo mafaranga, kuko kitayatanze nk’inguzanyo cyangwa umwenda uzishyurwa.
Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira, Doris Uwicyeza Picard, muri iki kiganiro yagiranye na BBC, yabajijwe n’Umunyamakuru ko “Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko ishyize imbere ku kuba yasubizwa amwe mu mafaranga. Ibyo ni ibintu mushobora kubahiriza?”
Doris Picard yatangiye yibutsa umunyamakuru ko aya masezerano ashingiye ku bushake bw’Ubwongereza mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’Ubwongereza, u Rwanda rukaba rwabyinjiyemo mu rwego rwo gufasha nk’uko rusanzwe rubigenza kugirango ruhe umutekano n’amahirwe impunzi nk’uko rubikora ku zindi z’ahandi nk’abimukira baturutse muri Libya, impunzi zo muri Sudan...
Umunyamakuru yahise amubaza ati: "Leta y’Ubwongereza ubu iravuga ko hari amwe mu mafaranga yatanze igomba guzasubizwa. Ese ibi ni ibintu muzemera?"
Doris Picard yasubije avuga ko “u Rwanda n’u Bwongereza bisanzwe ari abafatanyabikorwa beza. Dusanganywe imikoranire y’ingenzi mu ngeri nshya zinyuranye zigamije inyungu zihuriweho ndetse n’aya ajyanye n’abimukira arimo.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu bushobozi bwo kuba rwakwakira rukanacumbkira abimukira bagombaga guturuka mu Bwongereza.
Ati: "U Rwanda rwakoze ibyo rwasabwaga byose muri aya masezerano. Gusa niba hari amafaranga arenga ku bikorwa byakozwe yaba yaratanzwe ibyo ni ibintu twaganiraho n’ubwo nta tegeko na rimwe ridutegeka gusubiza amafaranga ayo ari yo yose."
Umunyamakuru yahise agaruka ku ijambo Perezida Kagame yivuze aho yavuze ko abimukira nibaramuka bataje Ubwongereza buzasubizwa amafaranga yabwo. Ati: "Kuki mutasubiza amafaranga nta kindi mugendeyeho?"
Doris yagize ati: "Uramutse urebye raporo yatanzwe abagize akanama ngenzuzi, uzabona ko imyiteguro u Rwanda rwagombaga gukora yagombaga gukorwa mu gihe gito cyane gishoboka, bityo hakoreshejwe imbaraga n’ubushobozi byinshi kugirango rubashe kwakira abimukira benshi icyarimwe kandi mu gihe gito. Turabyumva ko habayeho impinduka muri Leta y’u Bwongereza, Leta nshya, imigambi mishya ndetse n’ibyo kwitabwaho kuruta ibindi bishya, ndetse na politiki nshya ariko aya yari amasezerano hagati ya Leta zombi bityo turizera ko ubu bushake n’imikoranire myiza bizakomeza."
Umunyamakuru yakomeje amubaza niba aya masezerano ataba ari umwaku ku Rwanda dore ko uretse kuba atarashyizwe mu bikorwa yanateje impaka nyinshi ku mutekano w’u Rwanda dore ko ari ikibazo cyagiweho impaka cyane yaba mu binyamakuru, mu nteko ndetse no mu nkiko by’Ubwongereza.
Doris yamusubije agira ati: "Biratangaza kumva imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe ndetse isanzwe inakorana n’u Rwanda mu kohereza impunzi n’abimukira muri iki gihugu ivuga ko kidatekanye. Ese ni gute U Rwanda rwatekana ku bimukira bo mu gihugu kimwe ariko ntirutekane ku bimukira b’ikindi gihugu?"
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *