skol

Bolsonaro wayoboye Brésil mu nzira igana muri gereza

Yanditswe: Sunday 16, Nov 2025

featured-image

Jair Bolsonaro wahoze ayobora Brésil, ashobora gufungwa, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwanze kwakira ubujurire bwe ku gifungo cy’imyaka 27 yahawe nyuma yo guhamwa n’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Bolsonaro w’imyaka 70, yakatiwe muri Nzeri kuri ibi byaha bifitanye isano n’imvururu zakurikiye amatora yatsinzwemo na Perezida Luiz Inácio Lula da Silva mu 2022.

Kuva muri Kanama, Bolsonaro afungiye iwe mu rugo, nubwo avuga ko ari umwere.

Ubwo hatangazwaga ko Urukiko rw’Ikirenga rwanze ubujurire bwe, abacamanza bavuze ko hari ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rwe mu mugambi wo guhungabanya inzego za Leta.

Mu cyumweru gishize, itsinda ry’abacamanza ryemeje igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 n’amezi atatu. Iki cyemezo cyatowe n’abacamanza bane muri batanu bari bagize inteko iburanisha.

Ubushinjacyaha buvuga ko Bolsonaro yari afite imugambi wo kwivugana Perezida Lula, Visi Perezida Geraldo Alckmin ndetse n’Umucamanza Alexandre de Moraes. Bavuga ko uwo mugambi wasenyutse ahanini kuko abayobozi bakuru b’ingabo batigeze bawushyigikira.

Icyemezo cyemeza burundu umwanzuro w’urukiko gishobora gusohoka ku wa Mbere. Abamwunganira bazahabwa iminsi itanu yo kongera kujurira, ariko inzobere mu by’amategeko zivuga ko Umucamanza Alexandre de Moraes ashobora guhita abyirengagiza vuba.

Biteganyijwe ko gutangazwa k’umwanzuro w’urukiko bishobora kujyana no gushyira hanze impapuro zo guta muri yombi Bolsonaro.

Amakuru dukesha France24 avuga ko uyu mugabo ashobora gutabwa muri yombi bitarenze icyumweru cya nyuma cy’Ugushyingo 2025.

Ku rundi ruhande, urukiko rwanemeje gukomeza gukurikirana umuhungu we, Eduardo Bolsonaro, ukurikiranyweho kugerageza gushyira igitutu kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo zihane Brésil.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa