Bolsonaro wayoboye Brésil yashyizwe muri gereza nyuma yo kugerageza kwikuraho igikomo yambitswe
Yanditswe: Monday 24, Nov 2025
Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brésil, yajyanywe muri gereza nyuma yo gufungirwa mu rugo akagerageza kwikuraho igikomo cy’ikoranabuhanga yambitswe n’inzego z’ubutabera.
Inyandiko zashyizwe hanze ku wa 23 Ugushyingo 2025, zigaragaza ko Bolsonaro yasobanuriye urukiko ko bitewe n’uko bamuhinduriye imiti, iyo bamuhaye mishya yamuteye kubona ibintu bidahari (hallucinations) nk’uko umucamanza Alexandre de Moraes, yabisobanuye. Ibi ngo ni nabyo byatumye yiyambura icyo gikomo.
Ati: “Bolsonaro yavuze ko yagize ikibazo cyo kubona ibintu bidahari ku buryo yabonaga hari akagozi kari ku gikomo cy’ikoranabuhanga maze akagerageza kugakuraho.”
Uyu mugabo yasobanuye ko yagize n’ibibazo byo kudasinzira, dore ko yatangiye gukora kuri icyo gikomo mu masaha ya nijoro kugeza Saa 12:08 z’ijoro.
Ibi kandi byaje kwemezwa n’abaganga basanzwe bavura uyu mugabo bavuga ko iyo miti koko yayigizeho ikibazo ndetse bahise bahagarika kuyimuha ubu ameze neza.
Ibi byatumye uyu mugabo aba afungiwe muri gereza cyane ko ubutabera bumufata nk’umuntu wateza ibibazo aramutse agize amahirwe yo gucika.
Uyu mugabo w’imyaka 70 Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil rwategetse ko afungwa imyaka 27 nyuma yo guhamywa ibyaha bitanu birimo gushaka guhirika ubutegetsi.
Urukiko rwanzuye ko Bolsonaro ahamwa n’ibyaha byo gushaka guhindura ibyavuye mu matora yabaye mu 2022 muri Brésil, gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi, uruhare mu byaha byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro, kugerageza kubangamira demokarasi akoresheje ingufu, kwangiza imitungo ya leta, no kubangamira bikomeye inzego za leta.
Ikirego cy’ubushinjacyaha kivuga ko Bolsonaro yatangiye gutegura umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi mu 2021 ahereye mu kwangisha rubanda imikorere y’inzego zishinzwe amatora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *