Bolsonaro wayoboye Brésil yimuriwe muri gereza ‘imeze neza’
Yanditswe: Friday 16, Jan 2026
Nyuma y’igihe yari amaze afungiye ku cyicaro gikuru cya polisi mu murwa mukuru Brasilia, Jair Bolsonaro wabaye Perezida wa Brésil yimuriwe muri gereza, imeze neza kurushaho.
Amakuru dukesha France24 avuga ko Jair Bolsonaro yajyanywe muri gereza ya Papuda Penitentiary Complex nayo iherereye mu murwa mukuru, kugira ngo abe ari ho akorera igifungo cy’imyaka 27 yakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha bijyanye no gushaka guhirika ubutegetsi.
Kwimura Bolsonaro ni icyemezo cyafashwe n’urukiko hagamijwe ko uyu mugabo afungirwa ahantu heza kurushaho.
Ku cyicaro cya polisi yari afungiye mu cyumba cya meterokare 12, gifite televiziyo, firigo n’icyuma gitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje.
Muri gereza nshya yimuriwemo, Bolsonaro azaba mu cyumba gifite ubuso bukubye inshuro eshanu ubw’icyo yari asanzwe afungiwemo, gifite igikoni, ibaraza ryihariye n’uburiri bugari.
Nubwo uyu mugabo agiye gufungwa mu mibereho myiza kurushaho, umuryango we ukomeje gusaba ko yahindurirwa igihano, agafungirwa iwe kubera impamvu z’uburwayi.
Muri iki cyumweru, umuryango wa Bolsonaro wongeye gutanga ubu busabe, gusa hategerejwe ibyemezo by’abaganga.
Muri Nzeri 2025, Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil rwategetse ko Jair Bolsonaro wabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2019 kugeza mu 2023, afungwa imyaka 27 nyuma yo guhamywa ibyaha bitanu birimo gushaka guhirika ubutegetsi.
Urukiko rwanzuye ko Bolsonaro ahamwa n’ibyaha byo gushaka guhindura ibyavuye mu matora yabaye mu 2022 muri Brésil, gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi, uruhare mu byaha byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro, kugerageza kubangamira demokarasi akoresheje ingufu, kwangiza imitungo ya leta, no kubangamira bikomeye inzego za leta.
Rwavuze ko amaze gutsindwa amatora ya 2022, yakanguriye abayoboke be guhurira mu Murwa Mukuru bangiza inyubako zikoreramo ibiro bya Leta muri Mutarama 2023, hagamijwe guhirika ubutegetsi bushya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *