Boris Johnson yavuze ko u Bwongereza bushobora kohereza ingabo muri Ukraine
Yanditswe: Thursday 14, Nov 2024
Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko u Bwongereza butagomba kureka ngo Ukraine itsindwe intambara ihanganyemo n’ u Burusiya, avuga ko binashoboka ko bwakoherezayo ingabo zo kujya kuyongerera imbaraga.
Aganira na GB News, yasobanuye ko gutsinda k’u Burusiya muri Ukraine kwateza ibibazo byinshi ku Isi, avuga ko iyo ntsinzi y’u Burusiya yagira ingaruka ku bihugu bya Baltic, Georgia, ibihugu biri mu majyepfo y’inyanja y’u Bunshinwa n’ibindi.
Johnson yasobanuye kandi ko ubufasha bwa gisirikare n’ubw’amafaranga kuri Ukraine ari ishoramari ryiza n’uburyo bwiza bwo gukoresha amafaranga ya Leta, avuga ko u Bwongereza bugomba gutanga amafaranga menshi, bitaba ibyo umutekano rusange ukazahungabanywa n’intsinzi y’u Burusiya mu bice byose by’u Burayi.
Yanagaragaje ko igabanywa ry’imfashanyo za Amerika kuri Ukraine ari ikibazo gikomeye, avuga ko abantu batumva iki kibazo ari abantu ba hafi ya Perezida watowe Donald Trump.
Yagize Ati "Donald Trump afite amajwi menshi atandukanye mu matwi ye kandi ab’imbere mu Ishyaka ry’aba-Repubulika, benshi muri bo mu by’ukuri bafata umurongo utari wo kuri Ukraine".
Mu cyumweru gishize, The Telegraph yatangaje ko u Bwongereza, hamwe n’u Bufaransa bishaka kugerageza gutera inkunga Ukraine no kumvisha Amerika kwemerera Ukraine gukoresha intwaro zo mu Burengerazuba batera mu Burusiya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *