Brazil: Umuntu umwe yapfuye nyuma y’ibitero ku Rukiko rw’Ikirenga
Yanditswe: Thursday 14, Nov 2024

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 13 Ugushyingo 2024, umugabo wagerageje gutera Urukiko rw’Ikirenga rwa Brazil mu murwa mukuru Brasilia, yaba yishwe n’ibisasu bye.
Uyu yaje gusangwa yapfuye hanze y’inyubako nyuma gato y’ibisasu bibiri biturikiye muri ako gace. Abari aho bavuga ko babonye uyu mugabo ajugunya ibisa n’ibiturika mbere yo guturika. Abayobozi bavuga ko nta wundi wakomerekeye mu byabaye.
Aka gace kahise gafungwa kandi hakoreshwa robot yo gutegura ibisasu mu gushakisha umurambo w’uyu mugabo. Polisi ivuga ko yabonye agakoresho gaturitsa ibisasu gashobora kuba gafitanye isano n’ibindi bikoresho biturika.
Umushinjacyaha mukuru wungirije wa leta, Jorge Messias, yamaganye iicyo yise igitero nkana kandi yizeza gukora iperereza ryimbitse.
Mu itangazo yanyujije kuri X yagize ati: "Ndamagana byimazeyo ibitero byibasiye urukiko rw’ikirenga n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite."
Yakomeje agira ati: "Tugomba kumenya icyateye ibyo bitero, no kongera kubaka amahoro n’umutekano byihuse."
Amashusho yakwijwe n’itangazamakuru yerekanaga umugabo wapfuye aryamye mu gace kari hanze y’urukiko, ubwo abapolisi bari bagose ako gace.
Umuvugizi wa polisi, Maj Raphael van der Broocke, yagize ati: "robot ya polisi ya gisirikare (MP) irimo gushakisha umurambo w’umuntu wagabye icyo gitero, habonetse timer, kandi birashoboka ko yaba ifitanye isano n’ibindi biturika."
Umuyobozi wungirije wa Brasilia, Celina Leao, yatangarije abanyamakuru ko igisasu cyaturitse nyuma y’uko umugabo yegereye umuryango w’urukiko ariko akabuzwa kwinjira. Yasabye ko inteko ishinga amategeko ikomeza gufungwa kuri uyu wa kane mu gihe iperereza rigikomeje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *