Brésil: Umudipolomate wa Amerika yangiwe gusura Bolsonaro wahoze ari Perezida
Yanditswe: Friday 13, Mar 2026
Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil rwanze ubusabe bw’abunganira Jair Bolsonaro bashaka ko Umujyanama wa Donald Trump asura Jair Bolsonaro wari Perezida w’iki gihugu wafunzwe.
Abunganira Bolsonaro bari basabye urukiko rw’ikirenga kwemerera Darren Beattie uri mu bajyanama bakuru ba Trump, by’umwihariko ushinzwe Brésil kujya gusura Bolsonaro.
Icyemezo cy’umucamanza Alexandre de Moraes cyagiye hanze ku wa 12 Werurwe 2026 kivuga ko ubusabe butajyanye n’ubutumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yanditse bugenza Darren Beattie muri iki gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Brésil, Mauro Vieira yabwiye urukiko ko uyu Darren yoherejwe mu nama ku mabuye y’agaciro ataboneka hose, ariko anagirana inama n’abayobozi bo muri iki gihugu.
Yabwiye urukiko ko Beattie nta nama yigeze ateganya gukorana n’abayobozi muri Brésil.
Ati “Uruzinduko rwa Beattie ntabwo ruri mu buryo bwa dipolomasi yahawemo visa imwemerera kwinjira muri Brésil, ndetse ntibyigeze bivugwa mbere ko ku buyobozi bw’inzego za dipolomasi.”
Inyandiko ya Minisitiri Mauro Vieira ivuga ko uruzinduko rwa Beattie rudakwiye guteza ibibazo muri gahunda z’imbere mu gihugu.
Bolsonaro yabaye Perezida hagati ya 2019 na 2024. Yari inshuti magara ya Perezida Donald Trump. Ubu ari muri gereza arangiza igihano cy’imyaka 27 yakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Luiz Inacio Lula da Silva wamusimbuye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *