Brigitte Macron yubahutse umugabo we Emmanuel Macron amuvugaho amagambo atari meza
Yanditswe: Monday 15, Oct 2018
Umugore wa perezida w’Ubufaransa Brigitte Macron,yabwiye umugabo we Emmanuel Macron ko akabya kwiyemera ndetse akunda guhubuka cyane mu byo avuga,ko akwiriye kugabanya.
Uyu mugore wa Macron,yasabye abakozi b’uyu muperezida kumugira inama kuko abona baratereye iyo kandi imico mibi y’umugabo we ikomeje kwiyongera.
Brigitte yavuze ko azi neza ko abakorana na Emmanuel Macron banga imyifatire ye yo kwiyemera ndetse no gukunda ibyubahiro ariko badatinyuka kubimubwira.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien,uyu mugore w’imyaka 65 y’amavuko yavuze ko ariwe wenyine ukunze gucyaha umugabo we ariko bagenzi be bakorana bakicecekera kandi babangamiwe.
Perezida wa France,Emmanuel Macron ntabanye neza n’abo bakorana kuko mu minsi ishize aba Minisitiri 2 bakomeye baherutse kwegura babitewe n’uko uyu mugabo abasuzugura.
Brigitte Macron asa n’uwongereye lisansi mu muriro kuri iki cyumweru,kuko yavuze ko umugabo we akunda cyane ko bamusingiza cyane ndetse yiyemera ku buryo bukomeye.
Umwe mu nshuti za hafi za Brigitte,yabwiye abanyamakuru ko uyu mugore afite agahinda kenshi kubera ukuntu abantu bakomeje kumwibasira bavuga ko yagabanyije imyaka ye ndetse bakavuga ko yashutse Macron kugira ngo bashyingiranwe.
Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bimwe na bimwe byavuze ko perezida Macron ari umutinganyi,bibabaza cyane Brigitte ndetse avuga ko azihorera ku bakwirakwije aya makuru
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *