skol

Burkina Faso: Hatowe itegeko rikumira abaryamana bahuje ibitsina

Yanditswe: Thursday 04, Sep 2025

featured-image

Inteko Ishinga Amategeko ya Burkina Faso yatoye itegeko rigenga urushako n’umuryango, rikubiyemo ingingo zikumira ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina muri iki gihugu.

Iri tegeko ryatowe mu ntangiriro z’iki cyumweru rigena ko uzajya ufatirwa mu bikorwa byo kuryamana n’abo bahuje igitsina azajya ahabwa ibihano bitandukanye birimo igifungo n’amande.

Igifungo abakora iki cyaha bazajya bahabwa gishobora kuva ku myaka ibiri ariko ntikirenge itanu, mu gihe amande yo ari hagati ya 3200$ na 16000$.

Minisitiri w’Ubutabera muri Burkina Faso, Edasso Rodrigue Bayala, yavuze ko ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina atari ibyo kwihanganirwa.

Ati “Ni imyitwarire idasanzwe […]iri tegeko rigamije kubahisha indangagaciro z’umuco n’ubushake bwo kubaka umuryango wa Burkina Faso uhamye.”

Burkina Faso yiyongereye ku bindi bihugu bya Afurika bisanganywe itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina birimo Uganda, Ghana, Nigeria, Sudani na Maurtanie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa