Burundi: Abasirikare barenga 500 bahanishijwe kuzenguruka igihugu cyose n’amaguru
Yanditswe: Friday 24, Oct 2025
Abasirikare 506 b’u Burundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu cyose n’amaguru bazira kwishyuza Leta amafaranga bagenewe mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia.
Bamwe muri aba basirikare, ubwo bavaga muri Somalia boherejwe kurwanya ihuriro AFC/M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2023.
Baherutse kuva muri RDC, bajya mu kigo cya gisirikare cya Muzinda giherereye mu yahoze ari intara ya Bubanza, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi.
Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko ubwo bamenyaga ko Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Prime Niyongabo, agiye gusura iki kigo, akabaganiriza, banzuye ko bazamubaza irengero ry’amafaranga yabo.
Ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bwa AU muri Somalia bwo busobanura ko bwoherereje Leta y’u Burundi amafaranga y’aba basirikare, bityo ko atari bwo bwayabazwa.
Uruzinduko rwa Gen Niyongabo mu kigo cya gisirikare cya Muzinda rwarasubitswe, tariki ya 19 Ukwakira 2025 hafatwa umwanzuro wo kubahanisha kuzenguruka igihugu n’amaguru.
Icyemezo cyo guhana aba basirikare cyafashwe n’Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, Brig Gen Elie Ndizigiye, uzwi nka Muzinga. Uyu ni umwe mu bigeze kuyobora ingabo z’u Burundi zarwanye na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Urugendo barutangiriye kuri iki kigo, barara mu yahoze ari intara ya Mwaro, Gitega na Ruyigi mu majoro atandukanye, kugeza ku wa 23 Ukwakira.
Bigaragara ko aba basirikare bagenda bambaye impuzankano, bafite n’imbunda zabo. Bamwe muri bo bamaze kunanirwa, bafashe umwanzuro wo gukuramo inkweto kubera ko zibotsa ibirenge.
Igihano aba basirikare bahawe gica amarenga ko bashobora kudahabwa amafaranga yabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *