Isoko Rikuru rya Ngozi mu Majyaruguru y’u Burundi ku mugoroba w’ejo talikiya 9 Nyakanga 2026, ahagana saa 20:00 z’umugoroba ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye rirashya rirakongoka.
Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko umuriro watangiriye mu gice cyagurishirizwagamo imyenda, kiri hafi ya gare y’imodoka zitwara abagenzi hagati ya Bujumbura na Ngozi.
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iri soko yamaze amasaha arenga ane, nyuma y’uko habuze ubutabazi bwo kuzimya inkongi. Ibi byatumye ibyari muri iri soko cyane cyane mu gice cyo hagati byose bishya birakongoka, ndetse n’aho ubutabazi buhagereye imodoka izimya inkongi yaritabaye inanirwa kuwuzimya kubera ubushobozi buke bwayo ugereranyije n’ubukana umuriro wari ufite.
Nta muntu wahitanywe n’iyi nkongi, ni mu gihe agaciro k’ibyangirikiyemo kataramenyekana.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Ndayishimiye, yavuze ko we n’igihugu muri rusange batewe agahinda n’iyi mpanuka, asaba abahuye n’iki cyago gukomera no kudacika intege.
Ati “Dutewe umubabaro n’isoko ryo mu Mujyi wa Ngozi ryaraye rihiye, aho abaturage bahakorera baraye bahaburiye ibyabo. Twihanganishije cyane abagezweho n’ibyo byago, tubasaba kudacika intege.”
Iyi nkongi yasize abacuruzi bakorera muri iri soko batakaje byinshi mu byo bari batunze, ndetse abaturage batandukanye bagaragaje impungenge basaba ko hakongerwa imbaraga mu gukumira inkongi z’umuriro mu masoko no kunoza uburyo bwo kuzizimya.
Abaturage basubije kuri ubu butumwa bwa Perezida Ndayishimiye bakomeje kwihanganisha ababuze ibyabo, abandi bagaragaza ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku bitera inkongi zikunze kwibasira amasoko kugira ngo izindi mpanuka nk’izi zikumirwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *