skol

Burundi: Ku myaka 50, yasubiye mu ishuri ryisumbuye kubera akarengane

Yanditswe: Saturday 27, Dec 2025

featured-image

Umugabo w’imyaka 50 witwa Zéphyrin Nkunzimana utuye muri Komini Muramvya mu Ntara ya Gitega yamenyesheje Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ko yasubiye kwiga mu ishuri ryisumbuye bitewe n’ihungabana ryaturutse ku karengane yakorewe n’abayobozi.

Nkunzimana yagejeje kuri Perezida Ndayishimiye iki kibazo ku wa 26 Ukuboza 2025, ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yasubirizaba ibibazo by’abaturage n’abanyamakuru muri sitade ya Muramvya.

Uyu muturage yagize ati “Ndi umwe mu Barundi bagize ibibazo by’imanza z’ubutaka kugeza aho uyu munsi nasubiye mu mashuri yisumbuye mfite imyaka 50, mfite umugore n’abana barindwi kubera ibyo bibazo by’ubutaka.”

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko atumva aho akarengane kajyanye n’amakimbirane ashingiye ku butaka gahurira no gusubira ku ishuri, amubaza niba ibyo bintu bihura.

Nkunzimana yamusubije ati “Naburanye ikibazo cy’ubutaka. Byarahuye kuko uko nari ndimo kurengana, iyo ntajya mu ishuri ngo nsubize umutwe hamwe, mba ndi mu muhanda kuko narafunzwe igihe kinini ndi kurengana, aho numvise moto haruguru y’urugo iwanjye, ngahunga OPJ aje kuntwara ngo anjyane muri kasho.”

‘OPJ’ uyu muturage yavuze ko yajyaga kumufunga ni umupolisi wo mu ishami rishinzwe ubutabera. Abapolisi nk’aba ni bo baba bashinzwe gukora iperereza ku bakekwaho ibyaha.

Nkunzimana yasobanuye ko muri iki gihe ikibazo cye kiri mu nzira yo gukemuka kuko Minisitiri w’Ubutabera yamwakiriye kabiri, amwizeza ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa