skol

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye Kenya mu rugendo rwo gutsura umubano

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 May 2021

Mu gihe mu kwezi gutaha azuzuza umwaka umwe ku butegetsi, uru ni uruzinduko rwa gatandatu agiriye hanze y’igihugu, bitandukanye cyane n’uwo yasimbuye Pierre Nkurunziza utarakunze kuva mu gihugu kuri manda ye ya nyuma (2015-2020).


Itangazo ry’ibiro bya perezida w’u Burundi rivuga ko uru ruzinduko ruzaha akanya abakuru b’ibihugu byombi kureba uburyo bwo "gukomeza umubano w’Abarundi n’Abanyakenya".

Ndayishimiye amaze kugaragaza umuhate mu kuzahura umubano n’amahanga, mu gihe u Burundi bwabonekaga nk’igihugu cyiheje mu bubanyi n’amahanga kuva mu 2015.

Muri uku kwezi, yasuye Uganda, ikindi gihugu cyo mu muryango wa Africa y’i burasirazuba (EAC), umuryango ukirimo amakimbirane hagati y’ibihugu bimwe biwugize.

Mu 2019, ubwo amakimbirane y’u Rwanda na Uganda yashoboraga gufata indi ntera, Uhuru Kenyatta yagiye mu Rwanda no muri Uganda abonana n’abategetsi bombi bivamo guhosha.

Kenyatta - uzwiho kuba ari inshuti ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ashobora kuganira na Ndayishimiye ku bibazo by’umubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Bamwe mu bakurikirana ibintu hafi babona ko Kenyatta, ubu ukuriye EAC, yaba ashaka guhera ku gukemura ibibazo by’ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu biwugize.

Ndayishimiye, uri kumwe n’umugore we Mme Angeline Ndayubaha, bazitabira ibirori by’umunsi mukuru wa ’Madaraka Day’ ku wa kabiri i Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Lungu wa Zambia yazanzamutse nyuma yo kwitura hasi imbere...

Perezida Edgar Lungu wa Zambia yijeje abaturage ko ameze neza nyuma yo...
14 June 2021 0

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye Kenya mu rugendo rwo gutsura...

Mu gihe mu kwezi gutaha azuzuza umwaka umwe ku butegetsi, uru ni uruzinduko...
31 May 2021 0

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yatabarutse

John Pombe Magufuli wari Perezida w’Igihugu cya Tanzania, yitabye Imana ku...
17 March 2021 2

Uburusiya: Abasirikare batatu bishwe na mugenzi wabo mu kigo cya...

Umusirikare w’Umurusiya ari gushakishwa kuko akekwaho kwicisha ishoka...
9 November 2020 0

Kaminuza ya Makerere yahiye hari gukorwa iperereza ku cyayitwitse

Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro...
20 September 2020 0

Hamenyekanye itariki nyakwigendera Pierre Nkurunziza bazamushyinguriraho

Guverinoma y’u Burundi yamaze kwemeza ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu,...
21 June 2020 0