Mu Mujyi wa Luxembourg habereye inama yahuje Abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), baganira ku ngingo zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe. Muri iyo nama, abantu benshi batunguwe no kubona uruhinja rwitabiriye, rwari ruherekejwe na nyina, Romina Pourmokhtari, Minisitiri ushinzwe ibidukikije muri Suède.
Romina Pourmokhtari, ufite imyaka 30, yitabiriye iyo nama ari kumwe n’umuhungu we Adam. Yavuze ko yabikoze agamije kwerekana ko politiki ya Suède iha ababyeyi uburenganzira ku kiruhuko cyo kurera abana ituma bashobora gukomeza inshingano zabo z’akazi batiriwe bahitamo hagati yo gukora no kwita ku muryango.
Ubuyobozi bw’Inama y’Abaminisitiri ya EU bwatangaje ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’uyu muryango uruhinja rwitabiriye inama y’abaminisitiri. Ibi byafashwe nk’ikintu kidasanzwe, cyane cyane mu rwego rw’imikorere y’inzego zo hejuru zifata ibyemezo.
Romina yavuze ko yashakaga gutanga ubutumwa bugaragaza ko umubyeyi ashobora gukomeza gukora inshingano za Leta nubwo afite umwana ukiri muto, igihe habayeho amategeko n’imiterere y’imibereho ishyigikira ababyeyi. Yanagaragaje ko uruhare rwa ba se mu kurera abana ari ingenzi kugira ngo iyo ntego igerweho.
Suède isanzwe izwiho kugira gahunda ikomeye yo gufasha ababyeyi, aho bahabwa ikiruhuko cyishyurwa kigera ku mezi 16 nyuma yo kubyara cyangwa kwakira umwana.
Uyu muyobozi yavuze ko iyo gahunda ifasha ababyeyi kubasha guhuza neza inshingano z’akazi n’iz’umuryango, bikagabanya umunaniro no kongera umusaruro mu kazi.
Icyemezo cyo kuzana uruhinja muri iyo nama cyabyaye ibitekerezo bitandukanye. Hari abacyishimiye bavuga ko ari ikimenyetso cy’iterambere mu gushyigikira ababyeyi bari mu myanya y’ubuyobozi, mu gihe abandi babifashe nk’ikimenyetso cy’impinduka mu buryo inama z’inzego za Leta zitegurwa kandi zigakorwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *